Sugira Ernest yakiranywe ibyishimo muri Kiyovu Sports, abaha isezerano rikomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wanditse izina mu Rwanda, Sugira Ernest yamaze gusinyira Kiyovu Sports yakiranwa urugwiro.

Ni mu muhango wo kwerekana abakinnyi Kiyovu Sports izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2024-25 wabaye kuri uyu Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024.

Mu bakinnyi berekanywe, Kiyovu Sports yatunguranye yerekana rutahizamu wabiciye mu makipe atandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo Sugira Ernest.

Ubwo uyu rutahizamu ukunze gutazirwa 'Rutahizamu w'Abanyarwanda' yahamagarwaga ngo yerekwe abakunzi ba Kiyovu Sports, yakiranywe amashyi menshi cyane bamwereka ko bamwishimiye.

Mu ijambo rye rito yababwiye abakunzi b'iyi kipe ko agiye kubaha ibyo afite.

Ati "Njyewe n'umutima wanjye ntabwo nari nzi igihe nzazira muri Kiyovu Sports, ndabashimira uko mwanyakiriye igihe ni iki ngo mbahe ibyo mfite byose."

Uyu rutahizamu abajijwe niba yiteguye gutanga ibyo afite cyane ko ataherukaga mu kibuga, yagize ati "bizagaragarira mu kibuga."

Sugira Ernest akaba yaherukaga mu kibuga muri 2022 ubwo yatandukanaga na Al Wahda yo Syria. Yakiniye amakipe atandukanye nka AS Muhanga, APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na AS Vita Club yo muri DR Congo.

Iyi kipe kandi yemeje ko muri iri joro iri bwakire rutahizamu w'umugande Emmanuel Okwi uyiherikamo mu mwaka w'imikino wa 2021-22 akaba aje mu biganiro n'iyi kipe nibikunda arahita ayisinyira.

Sugira Ernest ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sugira-ernest-yakiranywe-ibyishimo-muri-kiyovu-sports-abaha-isezerano-rikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)