Tanzania: Umupadiri n'umucungamutungo we bakurikiranweho ubujura bw'asanga miliyari 1 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupadiri muri Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Bunda, mu Ntara ya Mara, Padiri Karoli Mganga, n'uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, ni bo bashinjwa kwiba ayo mafaranga, bakaba baritabye Urukiko rwa Musoma, aho bakurikiranyweho ibyaha 178, birimo no kuyobora agatsiko k'abagizi ba nabi.

Aba bombi bitabye urukiko ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024, ariko ntibahabwa umwanya wo kugira icyo bavuga ku byo bashinjwa, kuko nta bubasha uru rukiko rufite bwo kuburanisha imanza nk'izo.

Umushinjacyaha Mukuru w'Intara ya Mara, Amoscsye Erasto, yasomye ibirego birimo no gukora inyandiko mpimbano mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Amoscsye, yavuze ko 'Aba bombi baregwa ibirego 178, birimo n'icyaha cyo kuyobora agatsiko k'abagizi ba nabi, iyezandonke ry'amafaranga kandi binyuranyije n'itegeko mpanabyaha, n'ibindi byaha byinshi cyane".

Padiri Karoli Mganga, n'uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bahise bafungwa bikaba biteganyijwe ko tariki ya 20 Kanama 2024, ari bwo urubanza rwabo ruzatangira kuburanishwa mu mizi.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tanzania-umupadiri-n-umucungamutungo-we-bakurikiranweho-ubujura-bw-asanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)