Tujyanye ku Nyanja y'Umunyu ifite umwihariko wo kutarangwamo amafi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo uri ku nkombe zayo, uba uhagaze muri metero 430 munsi y'ikigero cy'amazi y'inyanja (430 meters below sea level). Nta handi hantu ku Isi wahagaragara hari kuri iki kigero. Ubujyakuzimu bwayo burebure ni uburi muri metero 304.

Amazi y'inyanja abamo umunyu, aho nibura kuri litiro y'amazi, ushobora gusangamo amagarama 35. Ku mazi y'Inyanja y'Umunyu, aya magarama yikuba hafi inshuro 10, akaba 350.

Ibi bivuze ko kubona ibinyabuzima muri iyi nyanja ari ikizamini mu bindi, ndetse bikarushaho kujya habi iyo utekereje ko iyi nyanja iri gukama ku muvuduko uteye ubwoba, dore ko nibura buri mwaka aya mazi akama metero imwe.

Ibimenyetso by'iri kama ry'iyi nyanja ubibona ugeze ku nkombe zayo, dore ko hari bimwe mu binogo n'ibice by'ibibumba by'umunyu bigaragara ku nkombe nyamara byarahoze bitwikiriwe n'amazi yayo.

Ibi bice by'ibumba nta kinini bimaze magingo aya, uretse gukurura abakerarugendo gusa mu myaka ibihumbi ishize byari imari ishyushye kuko byakoreshwaga mu bijyanye no kubika umusaruro, imigenzo y'Iyobokamana nko kwiyeza ibyaha ndetse yewe n'ubuvuzi, aho hari abizeraga ko uyu muntu ushobora gufasha umuntu gukira indwara zirimo iz'uruhu.

No kugeza magingo aya, hari benshi bajya kuri iyi nyanja bajyanywe gusa no koga aya mazi, kuko bizera ko ashobora kubafasha gukira indwara z'uruhu baba barwaye, bitewe n'uyu munyu urimo.

Hari n'abaganga batanga uyu muti ndetse yewe hari n'ubushakashatsi bwerekanye ko aya mazi afite akamaro cyane cyane ku bijyanye no gusohora imyanda mu ruhu ndetse no gutuma rugira ubuhehere.

Bibiliya igaruka kuri iyi nyanja inshuro zirenga 10, aho yerekana ko yahoze ikoreshwa n'Abami mu bijyanye no kwitegura urugamba, ndetse ikaba yaranabaye isibaniro ry'imirwano y'ubwami bitewe n'umutungo kamere wiganjemo wa munyu, washakishwaga impande zose.

Mu Gitabo cyo Kubara ibice 13, hagaragaramo uburyo iyi nyanja yifashishwaga nk'umupaka w'ubutaka bwahawe imiryango y'Abisirayeli.

Ikindi ni uko mu Ntangiriro Igice cya 14, hagaragaramo ko Sodoma na Gomora bivugwa muri Bibiliya, byari neza hafi y'iyi nyanja. Iyi Mijyi yamenyekanye cyane kubera uburyo yarimbuwe n'Imana izira ibyaha byayo, nk'uko bigaragara muri Bibiliya.

Iyi Nyanja kandi igira umwihariko wo kuba idakora ku mazi magari, dore ko iri hagati ya Jordanie na Israel. Ibi bituma amazi y'imigezi ayinjiramo adakomeza ngo asohoke, kuko uburyo bwonyine avamo ari uguhinduka umwuka (evaporation) bitewe ahanini n'ubushyuhe bw'izuba.

Iyo wongeyeho ko iyi nyanja imaze imyaka ibarirwa muri za miliyoni, aho byinshi mu binyabutabire biyirimo bitigeze biyisohokamo, byose hamwe ni bimwe mu bituma kuri ubu irimo umunyu mwinshi ku buryo ibinyabuzima byinshi bitabasha kuwihanganira.

Umusozi uri hakurya ni muri Israel
Inyanja y'Umunyu iri hagati y'imisozi, igakikizwa na Jordanie ndetse na Israel
Iyi nyanja iriho ibibumbamo by'umunyu bimaze imyaka myinshi
Abantu benshi bajya koga muri iyi nyanja mu rwego rwo kwivura indwara z'uruhu, bitewe n'ibinyabutabire biri muri iyi nyanja
Abari hagati ya miliyoni 1,5 na miliyoni 2,5 nibo basura iyi nyanja buri mwaka
Iyi nyanja ifite amateka maremare, ndetse izina ryayo ryanditse muri Bibiliya inshuro 10
Benshi bajya koga mu mazi y'iyi nyanja bashaka gukira indwara z'uruhu
Ku mugoroba izuba riri kurenga, ni uku iyi nyanja iba igaragara
Ibibumbano by'umunyu biri ku nkombe z'iyi nyanja
Iyi nyanja yagiraga uruhare mu mibereho y'aba kera, binyuze mu kubika umusaruro n'ibindi
Aba bari kwisiga ibumba riboneka hafi y'Inyanja y'Umunyu rivugwaho kuba ryiza ku ruhu
Iyi nyanja ikikijwe n'imijyi mito mito
Iyi nyanja igenda ikamaho metero buri mwaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tujyanye-ku-nyanja-y-umunyu-ifite-umwihariko-wo-kutarangwamo-amafi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)