Tukimenya ko tuzahura na APR FC twumvise ari byiza - Fei Toto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Feisal Salum uzwi nka Fei Toto, umukinnyi wa Azam FC, yavuze ko bakimenya ko bazahura na APR FC muri CAF Champions League bumvise ari ibintu byiza nubwo ari ikipe bubaha.

Ibi uyu mukinnyi umwe mu beza muri Afurika y'Iburasirazuba, yabivuze nyuma yo kugera mu Rwanda aho Azam FC ije gukina na Rayon Sports kuri Rayon Day izaba ejo.

Fei Toto yavuze ko APR FC ari ikipe nkuru ariko nka Azam FC kuyitombola byabashimishije.

Ati "Nyuma yo kumenya ko tuzahura na APR FC twumvise ari byiza cyane kubera ni ikipe nkuru, ni ikipe twubaha rero tugomba gukurikiza ibyo abatoza bazatubwira. "

Abajijwe niba hari amakuru baba bafite kuri APR FC, yagize ati "oya, nta makuru na make dufite kuri APR FC rero tugomba kubaha amabwiriza y'abatoza."

Yakomeje avuga ko muri Champions League nta kipe yoroha ibamo bityo ko bagomba gukora ibishoboka byose.

Ati "Champions League nta kipe yoroha ibamo, nta kipe yoroha ibamo, ni irushanwa riba rikomeye, rero tuzabubaha ubundi dukurikize amabwiriza y'abatoza."

APR FC izakina na Azam FC mu mukino w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, umukino ubanza uzabera muri Tanzania tariki ya 17 Kanama 2024 mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2024.

Feisal Salum yavuze ko gutombola APR FC babyishimiye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/tukimenya-ko-tuzahura-na-apr-fc-twumvise-ari-byiza-fei-toto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)