Turasengera he? Insengero zikomeye wasengeram... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwitaba telefone nyinshi zimbaza amakuru y'insegero naba nzi basengeramo kuri iki Cyumweru, natekereje iyi nkuru. Kumenya aya makuru ntibyari byoroshye kuko hari abapasiteri wahamagaraga babona ko ari umunyamakuru ushaka, telefone bakayirya urwara. Ntiwabarenganya muri iyi minsi kuko imitima ya benshi muri bo irahagaze.

Mu baganiriye na InyaRwanda tutari buvuge amazina, bavuze ko basuwe n'inzego zishinzwe iri genzura, bagatangarizwa ko bakomeza gusenga nk'ibisanzwe ariko bagasabwa kugira ibyo bakosora bicye baburaga birimo nk'umurindankuba, gukora neza soundproof, n'ibindi. Abakristo bafungiwe insengero, batubwiye ko bazajya gusengera mu zindi zitafunzwe.

Muri Kigali hafunzwe ahanini insengero nshya z'amashami zari zikiyubaka ariko inyinshi mu zimaze igihe ntabwo zagizweho ingaruka n'iri suzuma rya RGB. Gusa hari nka Kiliziya yafunzwe yari imaze imyaka myinshi. Zimwe mu nsengero z'amatorero akomeye nazo zarafunzwe aho twavugamo nka ADEPR Gihogwe, n'Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda.

Icyakora Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda ntabwo ryafunzwe kubera ibijyanye n'inyubako ahubwo ryazize impamvu zitandukanye zifitanye isano n'imiyoborere yaryo yanenzwe na RGB. Mu byo RGB yagendeyeho ifunga iri Toero harimo "Gucamo ibice no kubiba amacakubiri n'amakimbirane by'urudaca mu bakristo bagize Itorero ku buryo bibabuza umudendezo n'ituze;

Kuba zimwe mu nyigisho z'Itorero ziyobya abaturage zikabakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z'Iterambere ku buryo bugira ingaruka mbi ku baturage; Kuba Itorero ridafite zimwe mu nzego ziteganywa n'amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri Torero ndetse n'ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice;

Kuba Ubuyobozi bw'Itorero butujuje ibisabwa biteganywa n'Itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere; Kuba Itorero hari bimwe rigenderaho biri mu mategeko ngenga-mikorere bidateganyijwe mu mategekoshingiro".

Menya zimwe mu nsengero wasengeramo kuri iki Cyumweru

ADEPR Nyarugenge

ADEPR Remera

ADEPR Gatenga

CLA Nyarutarama

St Michelle - Nyarugenge

St Famille - Nyarugenge

Regna Pacis - Remera

Restoration Church Masoro [Kwa Masasu]

AEBR Kacyiru [Baptiste Church]

Foursquare Gospel Church - Kimironko

Noble Family Church [Kwa Mignonne]

Zion Temple Gatenga [Kwa Gitwaza]

EAR Remera [Kwa Rutayisire]

EAR Kibagabaga

EAR St Etienne [Biryogo]

Bethesda Holy Church Gisozi

Grace Room Ministry - Good Shepherd Nyarutarama

UCC Niboye & Gikondo [United Christian Church]

New Life Bible Church - Kicukiro

Healing Centre Church - Remera


Itangazo rya RGB ryo kuwa Kane tarik 01 Kanama 2024, rivuga ko hari kugenzurwa iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Ni gahunda iri gukorwa na RGB ku bufatanye n'izindi nzego za Leta.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by'iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy'imikoranire n'Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y'urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n'amategeko agenga imiturire y'aho ruherereye;

No kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by'iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagarariye umuryango no ku rwego rw'umuryango rufite izindi rukuriye.

RGB iti "Muri iri genzura, aho bigaragara ko hari insengero n'imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n'itegeko ndetse n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere, birahagarikwa".

RGB ivuga ko inzego bireba zizakomeza gufatanya n'abayobozi b'amadini n'amatorero mu kubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n'inyubako byujuje ibisabwa n'amategeko.

Insengero zirenga 5,600 zimaze gufungwa mu gihugu hose

Amakuru avuga ko mu Mujyi wa Kigali hamaze gufungwa insengero 783, mu gihe Intara y'Iburasirazuba ari yo ifite insengero nyinshi zafunzwe zigera ku 2040 mu nsengero 3736 zagenzuwe. Iyi mibare ishobora kwiyongera kuko iyi Ntara ibarizwamo insengero 4154 bivuze ko insengero 418 zitari zakagenzuwe ubwo iyi mibare yatangazwaga.

Mu Ntara y'Amajyepfo hafunzwe insengero 582, mu Ntara y'Amajyaruguru hafunzwe insengero 1253 inyinshi zikaba ziri mu Karere ka Gicumbi gafitemo 318 zafunzwe. Intara y'Iburengerazuba hamaze gufungwa insengero 1393 mu gihe iyi Ntara ifite insengero zirenga ibihumbi bitatu. Si insengero gusa zafunzwe ahubwo n'ubuvumo bwose bwarafunzwe.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB) Dr. Usta Kayitesi yatangarije The New Times ko "Leta yafashe ingamba ku ikwirakwira ry'inzu zo gusengeramo" nyuma yo kubona ko hakiri insengero zangiritse "ndetse zidafite isuku."

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana ubwo yaganiraga n'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, RBA, yavuze ko zimwe mu nsengero zafunzwe zirimo n'aho ugera ugasanga abantu barahasengera bihoraho ariko nta rusengero ruhari.

Uyu muyobozi yatanze ingero z'abasengera ku misozi, mu buvumo, mu bitare, mu mashyamba n'ahandi avuga ko rimwe na rimwe hateza impanuka, harenze 108 mu gihugu "ndetse hakunda gushyira n'ubuzima bw'abantu mu kaga".

Yahumurije abakristo ababwira ko iri genzura riri gukorwa ku bw'umutekano wabo. Aragira ati: "Ntabwo biri gukorwa kugira ngo bagire uwo babuza gusenga, ahubwo ni ukugira ngo umutekano wabo ndetse n'ituze ry'abahasengera rikorwe neza".



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145572/turasengera-he-insengero-20-wasengeramo-i-kigali-mu-gihe-izirenga-5000-zafunzwe-mu-rwanda-145572.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)