Tuyisenge uherutse kwegukana umudali mu Mibare yaje mu ba mbere batsinze ibizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tuyisenge wiga ku kigo Hope Haven mu karere ka Gasabo, yaje ku mwanya wa kabiri muri batanu ba mbere bagize amanota menshi mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w'amashuri yisumbuye.

Amarushanwa y'Imibare Tuyisenge aherutse kwitabira, yari yahuje abanyeshuri bo mu bihugu 27 bya Afurika aho abana bagaragaza impano zabo mu mibare.

Tuyisenge aherutse kubwira itangazamakuru ko icyifuzo cye ari ukuzaba enjeniyeri.

Ati 'Byanteye imbaraga numva nakomeza kwiga cyane kugira ngo nzagere kuri byinshi, ndifuza kuzaba umu enjeniyeri kandi imibare ni inkingi yabyo.'

Intsinzi ya Tuyisenge na bagenzi be batandatu bari bahagarariye u Rwanda, yatumye bakirwa mu minsi ishize na Perezida Kagame ndetse arabashimira, abasaba gukomeza kwiga, bakifashisha ubumenyi bwabo mu mibare mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije Isi.

Tuyisenge yahembwe mudasobwa kubwo kuza mu batsinze neza ibizamini bya Leta
Tuyisenge (ibumoso) ubwo yari ategereje itangazwa ry'amanota



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tuyisenge-uherutse-kwegukana-umudali-mu-mibare-yaje-mu-ba-mbere-batsinze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)