U Rwanda mu mushinga wo gukuba gatatu umusaru... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihingwa ngengabukungu cya kawa ni kimwe mu bimaze imyaka irenga ijana bihingwa n'Abanyarwanda ariko bikorwa mu buryo butari ubw'umwuga icyakora mu myaka 30 ishize kikaba cyarabaye kimwe mu bihingwa byahawe imbaraga ndetse byitabwaho.

Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo gukuba gatatu umusaruro w'ikawa yeza, binyuze muri gahunda yo gusazura ibiti zeraho no gusimbuza ingemwe nshya ibishaje birengeje imyaka 30.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, ubwo mu Karere ka Nyamasheke hakorwaga ubukangurambaga mu bahinzi ba kawa, banigishwa uko bayisazura.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu Mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi (NAEB), cyizeye ko umusaruro mu myaka 4 iri imbere uzikuba gatatu, mu gihe ikawa yitaweho neza.

Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga kawa irenga toni 20.000 yinjije miliyoni 115.9 $ [ni ukuvuga asaga miliyari 147 Frw], bigaragaza izamuka rya 53.39% ugereranyije n'umwaka wari wabanje aho yari yinjije miliyoni 75.5$.

Nubwo bimeze bityo ariko, uyu munsi hafi 30% by'ibiti by'ikawa ihinze hirya no hino mu Rwanda birashaje, kuko birengeje imyaka 30 bihinzwe, bikaba bikeneye gusazurwa ndetse hakanagurwa ubuso ihinzeho ukarenga Â hegitari 42,229 zibarurwa uyu munsi.

Mu karere ka Nyamasheke gusa, gusimbuza kawa ishaje bizakorerwa kuri hegitari 1107 mu gihe gusazura bizagera ku buso bwa hegitari 393 mu myaka ine.

Kugeza ubu imibare yo mu 2023 igaragaza ko ubuso buhinzeho kawa mu Rwanda bugera kuri hegitari 42,229 zavuye kuri hegitari 39,844 zari zihinzeho kawa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2020/2021. Umusaruro ku giti kimwe cya kawa ukaba warageze ku bilo 2.6 mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023.


U Rwanda rwatangaje ingamba zizarufasha gukuba gatatu umusaruro w'ikawa rwiyezereza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145907/u-rwanda-mu-mushinga-wo-gukuba-gatatu-umusaruro-wikawa-rweza-145907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)