U Rwanda rugeze kuri 91% rwihaza ku musaruro w'inyama - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni intego Guverinoma y'u Rwanda yihaye muri gahunda y'imyaka irindwi yo kwimakaza ubuhinzi n'ubworozi buvuguruye, hagamijwe kwihaza mu biribwa ariko urwo rwego rukanakorwa hagamijwe ubucuruzi.

Imibare ya RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 u Rwanda rwageze ku musaruro w'inyama ungana na toni 197.778, ibingana na ya 91% by'intego yose igihugu cyari cyihaye.

Muri uwo musaruro w'inyama, izingana na 35% zakomotse ku nka, iz'inkoko zingana na 22%, ihene zingana na 19%, ingurube zihariye 14%, inyama zaturutse ku nkwavu zingana na 6% mu gihe iz'intama zo zari 5% by'inyama zose.

Ni urwego rukomeje guteza imbere ubukungu bw'igihugu kuko nk'inyama zoherejwe mu mahanga mu 2022/2023 zinjirije igihugu miliyoni 22,3$ avuye kuri miliyoni 8,8$ mu mwaka wabanje.

Ni amafaranga yavuze kuri toni 8721 z'inyama zoherejwe mu 2022/2023 zivuye kuri toni 5485 zoherejwe mu 2021/2022, ibingana n'ubwiyongere bwa 59%.

Umusaruro wazamutse binyuze mu ngamba za leta zo guteza imbere ubworozi cyane cyane ubw'amatungo magufi, nko kugeza inkingo ku borozi, gutera intanga z'icyororo leta ikanafasha mu kuzigeza ku bahinzi byihuse hifashishijwe za drones.

Birimo no gufasha abahinzi kubona serivisi z'imari bakabona inguzanyo ku nyungu nto ya 8%.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RAB, Dr Uwituze Solange yabwiye The New Times ko hakiri imbogamizi zijyanye n'aborozi binjira mu bworozi bugezweho cyane cyane ubw'inka bakiri bake.

Ati 'Haracyari n'ibibazo by'ibiryo by'amatungo bikiri bike bigaterwa n'uko akenshi ibyo abantu bakenera nk'ibigori na soya binakanerwa n'amatungo.'

Yagaragaje ko bari gushaka uburyo bwo guteza imbere no gutunganya ibiryo by'amatungo abantu badakenera nk'ibisigazwa byavuye ku musaruro w'ubuhinzi, gutunganya ibisigazwa byaturutse mu nganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi n'ibindi.

Dr Uwituze yavuze ko gahunda ivuguruye ikubiyemo intego igomba gukurikizwa mu myaka iri imbere igeze kure itunganywa ndetse mu gihe kitarambiranye izatangazwa.

Raporo y'Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB, kandi igaragaza ko umusaruro ukomoka ku ngurube n'inkoko wazamutse, aho nk'ukomoka ku nkoko wikubye inshuro icumi mu nyama, wikuba inshuro 200 ku magi.

Nk'inyama z'ingurube mbere ya 2019 zabarirwaga muri toni ibihumbi 19,9; iz'inkoko zibarirwa muri toni 5081; amagi akabarirwa mu bihumbi 83 birengaho gato.

Ni imibare yatumbagiye kuko inyama z'ingurube zageze kuri toni ibihumbi 22, iz'inkoko zigera kuri toni zirenga ibihumbi 50 mu gihe amagi yazo yo yageze kuri toni ibihumbi 17 birenga ku mwaka.

Mu 2022/2023 u Rwanda rwageze ku musaruro w'inyama ungana na toni 197.778



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwageze-ku-ntego-y-umusaruro-w-inyama-kuri-91

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)