U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika ku micungire y'abakozi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Inama izabera muri Kigali Convention Centre kuva ku itariki 21 kugeza kuri 23 Kanama 2024. Yatumiwemo amahuriro y'abashinzwe abakozi mu bihugu byose bya Afurika ndetse no mu Rwanda, by'umwihariko izitabirwa n'abanyamuryango b'Ihuriro Nyarwanda ry'Abayobozi b'Abashinzwe Abakozi (RHRMO) ariko ikaba itumiwemo n'abandi bashinzwe imicungire y'abakozi mu bigo bya Leta, iby'abikorera n'imiryango itegamiye kuri Leta.

Iri huriro rya RHRMO ryatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012 rikaba rifasha mu kubaka ubunyamwuga ku micungire y'abakozi aho rifite abanyamuryango barenga 400.

Biteganyijwe iyi nama izitabirwa n'abagera kuri 500 ikaba yarahawe insanganyamatsiko igira iti 'Guhuza imikorere n'imirongo migari y'imicungire y'abakozi n'icyerekezo cy'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cya 2063'.

Iki cyerekezo kigari gikubiyemo ingingo zinyuranye zirimo izijyanye n'iterambere rirambye, guteza imbere umugore n'ibindi byo kuzamura umugabane ukabasha kwigira.

Abazatanga ibiganiro muri iyi nama ni abantu 14 bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n'u Rwanda bafite ubunaribonye mu micungire y'abakozi.

Umuyobozi Mukuru wa RHRMO, Karangwa Steven yavuze ko iyi nama ari ubwa mbere igiye kuba ku Mugabane wa Afurika u Rwanda rukaba rugiye kubimburira ibindi bihugu kuyakira.

Agaruka ku by'ingenzi bizaganirwaho muri iyi nama yagize ati 'Izigira hamwe uburyo bwo guhuza imicungire y'abakozi n'ubucuruzi bw'ibigo ndetse n'icyerekezo cy'ibihugu hagamijwe guteza imbere abaturage, gushyiraho uburyo bwo guhanga udushya mu micungire y'abakozi, kwimakaza ihame ry'uburinganire mu kazi, ndetse no kubaka ubufatanye mu buryo bw'ubucurizi hagati y'ibigo'.

Yakomeje avuga ko kandi iyi nama izanarebera hamwe uburyo bwiza bwo kubaka imibanire myiza hagati y'abayobozi b'abashinzwe abakozi n'abayobozi b'ibigo, kwita ku kurengera ibidukikije mu gutanga akazi no gucunga abakozi n'ibindi binyuranye.

Mu Rwanda abazitabira iyi nama batangiye kwiyandikisha banyuze kuri https://africahrsummit.com/registration ndetse n'ibihugu birenga 25 bya Afurika bimaze kwemeza ko bizayitabira.

Ushobora kandi kureba ibindi bisobanuro kuri iyi nama unyuze kuri iyi video.

Iyi Nama yatumiwemo abantu batandukanye
Iyi Nama izabera muri Kigali Convention Center



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-nyafurika-ku-micungire-y-abakozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)