U Rwanda rugiye kwakira inama Mpuzamahanga iziga ku birebana n'ingufu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inama izaba ku wa 04 Ugushyingo 2024 ikazitabirwa n'abarenga ibihumbi bitandatu baturutse imihanda yose.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko hazabaho imurikabikorwa ku bafite imishinga y'ibirebana n'ingufu z'amashanyarazi.

Iyo nama yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ibikorwa remezo n'ibigo biyishamikiyeho, Informa Markets na Rwanda Convention Bureau.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwa remezo, Mugiraneza Jean Bosco, yagaragaje ko kwakira iyo nama u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi birimo no kunguka ubumenyi cyangwa abashoramari bashya mu birebana n'amashanyarazi.

Ati 'Iyo abantu bateraniye hamwe bareba ibibazo n'ibyuho bihari, bakaganira uko bagiye babibonera ibisubizo abantu bakagenda bigira ku bandi, bakunguka ubumenyi kandi bakagenda bunguka ibitekerezo. Iyo abantu bashyize hamwe, baganiriye bagenda babona ibisubizo ku bibazo bari bafite.'

Yagaragaje ko bitewe n'uko iyo nama izitabirwa n'abantu batandukanye bafite ishoramari rihambaye hirya no hino ku Isi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ibigo by'ingufu z'amashanyarazi cyangwa ibigo bigenzura imikorere, abashakashatsi n'abandi bazafatanya mu gushakira hamwe ibisubizo bicyugarije Isi mu kugeza umuriro w'amashanyarazi ku baturage.

U Rwanda rugaragaza ko kuri ubu 80% by'ingo zigerwaho n'umuriro w'amashanyarazi kandi ko hari intego z'uko biba 100% nubwo hakiri urugendo.

Ati 'Kugera ku 100% bisaba amafaranga, bisaba ibikoresho, biriya bikoresho ntabwo tubikorera hano biva hanze. Turacyafite icyuho cya 20%. Ariko birenze 20% kuko muri abo 80% harimo abaturage bafite aturuka ku mirasire y'izuba kandi intego ni ukugira 100% y'amashanyarazi afatiwe ku muyoboro mugari.'

Yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze kuri ubu ari ku kigero gishimishije ukurikije aho rwavuye kandi byagizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza kuko mu 1994 rwari ku kigero kiri hagati ya 1 na 3% gusa.

Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa muri Informa Market, Ade Yesufu, yagaragaje ko harimo amahirwe y'ishoramari kuko izitabirwa n'abantu b'ingeri zitandukanye kandi bafite imishinga yatanga ibisubizo mu kuziba icyuho kiri mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ati 'Hari urubyiruko rwinshi rukeneye inama mu kwihangira imirimo kandi iyo ni imwe mu ntego z'iyi nama. Iyo urebye ibigo bito biri gushingwa usanga ahanini ari urubyiruko rubikora rero dukeneye kubarebaho nabo tukareba ko twabaha n'ubumenyi bukenewe.'

Africa Energy Expo izamara iminsi itatu.

Biteganyijwe ko nibura abantu ibihumbi bitandatu bazayitabira, ibigo birenga 150 bizamurika ibikorwa byabyo, abashoramari barenga 250 bakayizamo mu gihe abazatanga ibiganiro barenga 70 baturutse mu bihugu binyuranye.

Abayobozi bagaragaza impamvu y'inama ya Africa Energy Expo
Hatangajwe ko u Rwanda rugiye kwakira inama yiga ku birebana n'ingufu
Umuyobozi ushinzwe imurikabikorwa muri Informa Market, Ade Yesufu, yagaragaje ko iyo nama igiye kuba ari amahirwe akomeye ku Rwanda rugiye kuyakira



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inama-mpuzamahanga-iziga-ku-birebana-n-ingufu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)