U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw yo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inguzanyo u Rwanda rwabonye rwishingiwe na Banki y'Amajyambere ya Afurika, ariko ikaba umusaruro wa gahunda yarwo ya ESG rukomeje gushyiramo imbaraga.

ESG cyangwa Environmental, Social, and Governance mu magambo arambuye y'Icyongereza ni amahame agamije kubungabuhanga ibidukikije, kubahiriza uburenganzira bw'abakozi n'abaturage no kugira imiyoborere myiza.

Aba agomba gukurikizwa n'ikigo cyangwa umushinga uwo wari wo wose ukorera ku butaka bw'u Rwanda kugira ngo cyunguke ariko ibikizengurutse bitangijwe.

Ni inguzanyo yishyurwa ku nyungu nto, ikishyurwa kandi hashyizwemo igihe gihagije cyo gutangira kwishyura, ha handi wenda umuntu ahabwa inguzanyo ubu, akazatangira kwishyura nko mu myaka 10 iri imbere. Ni n'inguzanyo yishyurwa mu gihe kirekire.

Iyo nguzanyo u Rwanda rwahawe izifashishwa mu mishinga irimo uwo guteza imbere imijyi ibiri yunganira uwa Kigali n'undi ubarizwa mu karere kamwe katatangajwe.

Azashorwa kandi mu mishinga y'ibikorwa byo kuhira biterwa inkunga na leta, ubuhinzi bugezweho butangiza ibidukikije hagamijwe kwihaza mu biribwa n'indi iri mu murongo wa ESG nk'imwe muri gahunda u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga, hagamijwe kugera ku iterambere rirambye ariko ritangiza.

Iyo nguzanyo kandi u Rwanda rwayibonye nyuma y'uko ikigo kigenzura ibijyanye n'inguzanyo cya S&P Global Ratings cyagaragaje imbaraga rwashyize muri ESG, kikarugaragaza nk'igihugu kirajwe ishinga no gukomeza gushora imari mu mishinga iri muri uwo murongo.

ESG ni gahunda yumvikana kuko nk'igihugu cyihaye intego yo kuba mu 2035 gifite ubukungu bugereranyije ndetse mu 2050 kikazaba kiri mu bikize, intego zitagerwaho mu gihe ibidukikije bitaba bibungabunzwe.

JP Morgan ni kimwe mu bigo bikomeye bitanga serivisi z'imari bikomeye ku Isi.

U Rwanda rwabonye miliyari zirenga 300 Frw zo gushora mu mishinga itangiza ibidukikije



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-miliyari-zirenga-300-frw-yo-gushora-mu-mishinga-itangiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)