U Rwanda rwageze muri 1/2 ruyoboye itsinda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo ikipe y'igihugu y'abagore yatsinzwe umukino usoza itsinda D mu ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya Basketball ni yo yazamutse iyoboye iri tsinda.

Ejo ni bwo hakinwaga umunsi wa nyuma w'amatsinda mu ijonjora ry'ibanze mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya Basketball mu bagore rimaze iminsi ribera mu Rwanda.

Mu itsinda D u Rwanda rurimo ni rwo rwazamutse ruyoboye nubwo rwaraye rutsinzwe n'Ubwami bw'Abongereza amanota 75-61 mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame.

Abakobwa b'u Rwanda ntabwo batangiye neza kuko agace ka mbere bagatsinzwe amanota 16-10, aka kabiri bagatsindwa 29-13, aka gatatu na ko bagatakaza ku manota 22-16 mu gihe aka nyuma ari ko batsinze amanota 22-8.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Argentine yatsinze Lebanon amanota 60-49.

Mu itsinda C, Senegal yatsinze Philippines amanota 87-62 mu gihe Hungary yatsinze Brazil amanota 87-66.

Imikino ya 1/2 izaba ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu, Senegal yazamutse ari iya mbere mu itsinda C ikaba izahura n'Ubwami bw'Abongereza bwabaye aba kabiri mu itsinda D.

U Rwanda rwa mbere mu itsinda D, muri 1/2 ruzahura na Hungary ya kabiri mu itsinda C.

U Rwanda rwatsinzwe n'Ubwami bw'Abongereza
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame barebye uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwageze-muri-1-2-ruyoboye-itsinda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)