U Rwanda rwinjiye mu bufatanye bwo kubaka ikoranabuhanga rizafasha mu gutunganya Ingufu za Nucléaire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri koranabuhanga riri gukorwa binyuze mu mushinga mushya uri gushyirwa mu bikorwa n'Ikigo Nano Nuclear Energy Inc, ahari gukorwa ibisabwa ngo haremwe 'Nuclear Micro reactors' zizajya zifashishwa mu gutunganya ingufu za nucléaire.

Mu busanzwe 'Nuclear reactor' ni icyo umuntu yagereranya n'umutima w'uruganda rutunganya ingufu za nucléaire kuko iby'ingenzi ari ho bikorerwa.

Iyo ingufu za nucléaire zigiye kubyazwa amashanyarazi ubutare bwa Uranium buratunganywa, intima [atome] zabwo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe, ubwo bushyuhe bukifashishwa bushyushya amazi na yo akavamo umwuka ukayoborwa mu mashini zabugenewe ugatanga amashanyarazi.

Aho hashyuhirizwa amazi ni yo 'nuclear reactor'. Ikigo Nano Nuclear Energy Inc cyo kiri gukora 'Nuclear Micro reactor', icyo wagereranya na wa mutima w'uruganda ariko urushijeho kuba muto ugereranyije n'uwo mu nganda nini.

Kugeza ubu nta hantu ku Isi ushobora gusanaga izi 'Micro reactors' kuko iki kigo ari cyo cya mbere cyatangiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuzikora.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko hari abanyeshuri bo mu Rwanda n'abakozi ba RAEB bafite ubumenyi mu bijyanye na nuclear barenga 200, bagiye koherezwa mu Bwongereza muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza, aho bazakura ubumenyi mu bijyanye ngo gutunganya ingufu za Nucléaire zikabyara amashanyarazi, binyuze muri ubu bufatanye.

Muri Kaminuza ya Cambridge, ni ho hari ishami ryashyizweho rya 'Cambridge Nuclear Energy Centre' riri gukorerwamo ibikorwa bijyanye n'uyu mushinga akaba ari na ho aba banyeshuri b'Abanyarwanda bazajya gufatanya n'abagize ikigo cya Nano Nuclear Energy In.

Mu gihe kiri hagati y'imyaka ibiri n'igice n'itatu izakurikira, bazaba barangije gukurikirana amasomo ajyanye n'iri koranabuhanga.

Iby'aba banyeshuri byagarutseho na Dr Fidel Ndahayo, ubwo ikigo ayoboye n'icya Nano Nuclear Energy Inc bashyiraga umukono ku masezerano akubiyemo ingingo zinyuranye zo gushyira mu bikorwa no kugeza ku musozo uyu mushinga.

Ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa ariko ukaba utararangira. U Rwanda rukaba rwinjiye mu bufatanye bwo guhuza imbaraga kugira ngo ukomeze ushyirwe mu bikorwa.

Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024. Azashyirwa mu bikorwa kugeza igihe iri koranabuhanga [micro reactors] rizaba ryagejejwe ku isoko.

Dr Ndahayo yagize ati 'Nk'u Rwanda twumvise iri koranabuhanga ari ryiza kandi tubona ko ari henshi mu Rwanda ryadufasha riramutse rihari twiyemeza gufatanya na bo'.

Izi Micro reactors muri make zimeze nk'inganda nto z'ingufu za nucléaire. Zizajya zikorerwa mu nganda ziteranywe hanyuma zijyanwe aho ari ho hose yaba mu ndege, amato cyangwa imodoka [kuko imwe yakwirwa muri kontineri], hanyuma zishyirwe ahantu zizajya zikorera. Izi zishobora no kwimurwa.

Aho imwe ishyirwa bisaba ko byibuze muri kilometero eshatu zayo nta kindi kintu kigomba kuba gihari ibizwi nka 'Buffer zone'.

Bivugwa ko byibibuze imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutanga amashanyarazi atarenze megawatt 20 ku munsi, ikaba ishobora kumara imyaka 2o ikora neza.

U Rwanda rushobora kwakira uruganda ruteranya 'Micro reactors'

Dr Ndahayo yavuze ko mu masezerano yashizweho umukono harimo ingingo ivuga ko mu gihe iri koranabuhanga rizaba ryagiye ku isoko, mu Rwanda hazashyirwa uruganda ruzajya ruteranyirizwamo izi 'Macro-reactors' ku buryo n'abandi bazajya bakenera kuzigura bazajya bazikura mu Rwanda.

'Ibyo bizaduha amahirwe kuko inzobere nyinshi zizajya zirukurikirana azaba ari Abanyarwanda, kandi bizatanga n'akazi mu gihugu.'

'Natwe iyi gahunda izadufasha gutera imbere nk'igihugu natwe tukagera ku cyerekezo cyacu cya 2050 tubifashijwemo n'iri koranabuhanga.'

Ubusanzwe gukora aya amashanyarazi, hifashishwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari nayo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire agira impungenge.

Dr Ndahayo yavuze ko 'Icyiza cya 'reactor' ntoya, hari impanuka ziba mu nganda nini zidashobora kuba. Ni na yo mpamvu yatumye tujya muri ibi kuko turabizi uko igihugu cyacu giteye.'

Umuyobozi Mukuru wa Nuclear Energy Inc, James Walker, yavuze ko hazabaho gufasha mu kubaka urwego rw'amategeko kugira ngo gahunda zose zikubiye mu masezerano zizashyirwe mu bikorwa hanarebwe uko hafungurwa urubuga ku bandi bashoramari bashaka gushora imari yabo mur uru rwego.

Ati 'Ariko iyubakwa rya 'micro reactor' ya mbere izaba ari nk'igerageza mu Rwanda, rizakorwa mu myaka mike iri imbere. Mu by'ukuri nta gihe kinini kizashira.'

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yari yitabiriye inama yabereye i New York, yigaga ku buryo bwo kwihaza mu bijyanye n'amashanyarazi 'Columbia Global Energy Summit' yatangaje ko u Rwanda ruhanze amaso ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu kurushaho kugeza ingufu z'amashanyarazi kuri bose no kwihaza, avuga ko ari ibintu bidatwara amafaranga menshi kandi bitekanye.

Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa kugeza igihe 'micro reactor' ya mbere izaba yagereye ku isoko
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, Dr. Fidel Ndahayo, yavuze ko abanyeshuri bagiye kujya mu Bwongereza bazabyarira umumaro igihugu hashigiwe ku bumenyi bazahakura
Impande zombi zari zihagarariwe mu isinywa ry'aya masezerano

Amafoto: Kwizera Remy Moses




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwinjiye-mu-bufatanye-bwo-kubaka-ikoranabuhanga-rizafasha-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)