Ubuhamya bwa Kanyemera wasezeranyije Imana kuyiha 100 Frw ngo imurokore icyumweru kimwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, Kanyemera wari ufite imyaka 15 igihe Jenoside yakorwaga yatangaje ko abavandimwe be babiri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo w'imyaka 45 yabwiye Associated Press ko yagiranye isezerano n'Imana ngo imurinde na we azayiture amafaranga.

Yagize ati 'Ndakwinginze, nundinda nkarokoka ikindi cyumweru nzaguha 100 Frw.'

Kanyemera yahamije ko Imana yumvise ugusaba kwe ndetse kugeza igihe Jenoside yahagarikwaga yari amaze kujyamo Imana ideni rya 400 Frw.

Ati 'Bigaragazwa n'ukuntu ubuzima bwanjye n'imibereho yanjye mbiragiza Imana.'

Mu bandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo nyirakuru, nyirarume na babyara be.

Uyu mugabo yavuze ko hari abumva amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibayashyikire kuko habayemo ibintu birenze imyumvire ya muntu.

Ati 'Hari abumva ibyatubayeho ntibabyemere. Hari abagabo bamwe bishe abana babo kubera urwango gusa.'

Yavuze ko gukira ibikomere ari urugendo rw'igihe kirekire ariko benshi mu barokotse Jenoside bahorana icyizere cyo kugira ubuzima bwiza.

Kuri ubu Kanyemera ni Perezida w'Umuryango Humura ufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kanyemera Pascal ahamya ko ubuzima bwe burindwa n'Imana nyuma y'uko imurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhamya-bwa-kanyemera-wasezeranyije-imana-kuyiha-100-frw-ngo-imurokore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)