Yabigarutseho nyuma y'ikiganiro Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite yagejejweho na Musoni Protais kuri uyu wa 21 Kanama 2024, kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda kuva mu gihe cy'u Bukoloni kugeza mu myaka ya vuba.
Abadepite basobanuriwe ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, ibiganiro byo mu Urugwiro byarimo ingingo yibaza icyo Abanyarwanda bapfaga.
Depite Mussolini yavuze ko mu bigikwiye kwibazwaho ari icyo Abanyarwanda bapfa na Loni kuko kuva na kera yatereranye abari impunzi, inanirwa guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, ndetse n'ubu igishyigikira imitwe y'iterabwoba yihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati 'Ubundi Abanyarwanda bapfa iki na Loni? Kuko aho bari bamwe bagerageje kubicisha ibisimba Loni ntiyavuga, abahunze kera basabye ngo babacyure bati 'oya ntabwo twari tubatunze, abahunze bari mu mashyamba bicwa na macinya babasangayo babaha ibiryo, babasabye kubacyura bati 'oya'. Icyemezo kiza gufatwa na Leta idafite imishahara, idafite ingengo y'imari, idafite na kimwe yemera kugarura abana bayo ngo badashira.'
Yavuze ko n'uyu munsi hari abahamagarwa ngo batahe mu Rwanda ariko Loni ikabakomeraho.
Ati 'N'uyu munsi hari abo duhamagara ngo mutahe mwuhagirwe nta kibazo, umwe azabazwa ibye ntagire ikibazo ubutabera burahari, na bo bakabakomeraho. Ubwo umuntu ntabwo yakwibaza ngo Abanyarwanda ubundi dupfa iki na Loni? Kuko mu bibazo byinshi bakingira ikibaba, bahisha abantu kandi mu by'ukuri abatashye n'abagize ibyo bakora dufatanya kubaka igihugu.'
Mu bihe bitandukanye ingabo za MONUSCO ziri muri RDC zagiye zifatanya na FARDC yiyunze kuri FDLR bakagaba ibitero, uyu mutwe w'iterabwoba ukanakomeza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Agaciro n'Ukwigira kwa Afurika [Pan-African Movement Rwanda], Musoni Protais, yavuze ko iyo mikorere itaba ku Banyarwanda gusa, igendera ku cyo ibihugu bikomeye bifitemo inyungu.
Ati 'Ni ukubyumva tukagendana na yo kuko nta kundi ariko kandi tukanishakira ibisubizo kuko irayoborwa na yo kandi nk'uko mumaze kubona ibintu byinshi ni igishoro, ni ukunguka. Irahari bayishoramo kandi ikabungukira. Imitegekere y'ibihugu bishaka kuyobora ibindi bishaka ahari imvururu, biranaziteza kugira ngo bikomeze.'
Musoni yavuze ko ubu hatangiye ibiganiro by'ukuntu Loni yavugururwa ikaba umuryango wa bose aho gukomeza kuba igikoresho cy'ibihugu bikomeye gusa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubundi-abanyarwanda-dupfa-iki-na-loni-depite-mussolini