Ubusinzi bwa Kanye West bwamushyize mu bibazo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwaka wa 2022 ntabwo uzibagirana mu mitwe y'abafana ba Kanye West ndetse nawe ubwe avuga ko wamubereye mubi. Ibi byabaye nyuma yaho yavuze amagambo mabi ku Bayahudi bigatuma ahita yibasirwa ndetse zimwe muri kompanyi zikomeye zahise zisesa amasezerano bari bafitanye.

Izirimo Addidas, Balenciaga zahise zitangaza ko batazongera gukorana nawe kuko yagaragaje ivangura ku Bayahudi. Ibi byatumye Kanye West asubira inyuma mu mitungo ari nako atukwa ku mbuga. Kuri ubu rero, Kanye yahishuye ko ibyo byose byamugezeho kubera ubusinzi bwe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kinyura ku mbuga hamwe na TMZ cyitwa 'Candice Owens Podcast', aho yahishuye ko amagambo yavuze ku Bayahudi yamukozeho, yayavuze yasinze. Kanye West yagize ati: 'Kiriya gihe nandika ariya magambo kuri X (twitter), nayanditse nasinze. Ntabwo mu by'ukuri nari ndigutekereza neza ahubwo inzoga zaranganjije'.

Yakomeje agira ati: 'Muri 2022 nanywaga inzoga cyane ku buryo ntagihe nabaga ntasinze (sober). Gusinda byatumaga mvuga amagambo adakwiye. Ntabwo biriya nari kubivuga ntanyweye. Ndabyibuka uriya munsi nabivuze nasinze inzoga ya Hennessy'.

Uyu muraperi uvuga ko nyuma yo kubona ko ubusinzi bwe buri kumuvangira mu kazi akabigabanya, yanahishuye ko byamuteranije n'abo mu muryango we. Ati:'Njyewe ubu mfite abantu bo mu muryango tutakivugana bitewe n'ibyo nabakoreye nasinze'.

Kanye West yavuze ko ubu atakinywa cyane nk'uko byahoze.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145712/ubusinzi-bwa-kanye-west-bwamushyize-mu-bibazo-145712.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)