Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show, aho uyu mukobwa w'imyaka 12 yagarutse ku bikwiye kuranga abakunzi b'ibikorwa se yakoze yitsa cyane ku kurangwa n'urukundo.
Ati 'Ubutumwa nagenera abafana ba data, ni ugukomeza kurangwa n'urukundo birinde urwango, bigirire icyizere bizere n'Imana kandi bamenye ko data bafanaga n'ubu akibahanze amaso.'
Yashyimiye abamuherekeje kujya gusura iguturo cya se ku wa 5 Nyakanga (itariki y'amavuko ya Jay Pally) ndetse asaba n'abatarabonetse kujya bajya kumusura.
Cristal yatangaje ko yasize ahaye se isezerano kandi yumva agomba kuzaryubahiriza ndetse amusaba gusabira umugisha abamukunda n'abataramukunda.
Agaruka ku butumwa yamusigiye, yagize ati 'Namubwiye ko mukunda, ko mukumbuye, mu by'ukuri namubwiye ko abantu bose bamukunda uretse abamwanga, namusabye gusabira umugisha abantu bose bamukunda n'abamwanga, twe turacyahari kugira ngo dukore impinduka ku Isi, we akazi ke yarakarangije ku Isi natwe tugomba kukarangiza.'
Nirere Afsa Fifi yunganiye umwana we avuga ko mu butumwa yanditse, yongeyemo ko azamutera ishema akita ku babyeyi be ndetse na murumuna we.
Ati 'Mu butumwa yanditse hari ubwo yanditse bunkora ku mutima amubwira ngo Papa ndagusezeranya ko nzita kuri Chloe n'ababyeyi.'
Cristal urangije amashuri abanza avuga ko atazi neza niba azaririmba agatera ikirenge mu cya se gusa hari indirimbo asanzwe yandika, ndetse indirimbo yandika ziganjemo urukundo, umuryango, icyizere ariko akirinda cyane izirimo urwango.
Uyu mukobwa avuga ko ku ishuri bagenzi be bazi ko ari umukobwa wa Jay Polly ndetse rimwe na rimwe bajya bamuganiraho nubwo bitari cyane ariko ashima urukundo yerekwa.
Umuraperi Jay Polly amaze imyaka itatu yitabye Imana, buri mwaka tariki 2 Nzeri inshuti abavandimwe ndetse n'umuryango we wongera kumwibuka ndetse bashyira indabo ku mva aruhukiyemo.