Uko agahinda ko kwiga bigoranye kuri Musabyimana kashibutsemo imbaraga zo kwiyegurira uburezi budaheza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari ibirori mu muryango we kuko ari we wa mbere wari ugize ayo mahirwe, bitewe n'amateka u Rwanda rwanyuzemo yo guheza igice kimwe cy'Abanyarwanda, yatumye nta wundi iwabo ubasha kwiga ngo agere kuri urwo rwego mbere.

Icyo gihe abize itumanaho barashakishwaga hirya no hino, ndetse na Musabyimana niko byagenze kuko yabonye akazi keza, ariko ntiyanyurwa kubera inyota yo gushaka uko uburezi bwagera no ku bandi.

Yigiriye inama yo gushinga umuryango wigenga Peace and Hope Initiative, kugira ngo abashe gufasha abandi babyeyi badafite amikoro ahambaye, bajyane abana babo ku ishuri.

Uyu mugabo utuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, nk'umuntu ukirangiza kwiga yavuze ko nta bushobozi buhagije yari afite, yifashishije abaterankunga bamufasha kubaka inzu mberabyombi (Community Center), yabaye intangiriro yo gufasha benshi mu badafite amikoro ahagije bashaka uburezi.

Yagize ati 'Intego byari ukugira ngo dutangiremo uburezi, dufashirizemo abantu kubigisha tubarinda ibintu byinshi, abana b'abakobwa tubarinde gutwara inda zitateganyijwe, tugira n'amahirwe Perezida wa Repubulika ni we waje kuhafungura.'

Musabyimana yavuze ko byarushijeho kumutera imbaraga, atekereje ku ruhare rw'abitanze babohora u Rwanda kugira ngo rugire amahoro n'iterambere.

Musabyimana Albert yavuze ko kwiga bigoranye byamubereye intangiriro yo kwinjira mu burezi

Kimwe mu cyatumye imbaraga nyinshi azishyira mu gufasha abana baturuka mu miryango ifite amikoro make, Musabyimana avuga ko ari uko aribo bahura n'ibibazo byo kutajya ku ishuri.

Ati 'Aha nta mazi yari ahari, bavomeraga igiceri cy'ijana nkavuga nti 'Ejobundi bwa bukene buhora bukurikirana umuryango n'ubundi buzakomeza' , kuko ejo natwara inda itateganyijwe azongera abyare ariko yagiye mu ishuri hari ijanisha rivuga ko umwana wize adapfa gutwara inda mu buryo bworoshye.'

Muri ya nzu mberabyombi, Musabyimana yashatse abarimu n'abandi bita ku bana bato, batangiza irerero by'umwihariko ryafashaga abana bo mu miryango idafite amikoro ahambaye.

Icyo gihe kwiga byari ubuntu ndetse ababyeyi benshi barahayoboka kuko nta yandi marerero yabaga muri ako gace, n'abonetse akaba ahenze.

Irerero ryaje gukura, mu mwaka wa 2012 rishibukamo ikigo cy'amashuri abanza gishingiye kuri wa muryango utari uwa Leta, cyitwa Peace and Hope Academy gitangirana abana 70.

Musabyimana yavuze ko kubera ubwinshi bw'abanyeshuri bakiraga, byabaye ngombwa ko hashirwaho amafaranga make kugira ngo ikigo gikomeze gukora n'abakozi bacyo babashe guhembwa.

Ati ' Twagiraga imbogamizi z'abarezi kuko twarabishyuraga ku giti cyacu kugira ngo dufashe, nyuma rero tuza kubihindura batangira gutanga umusanzu kugira ngo abarimu badakomeza kugenda, nabo babone ikibatunga'

Kugeza ubu ababyeyi bishyura hagati ya 40 000 Frw na 60 000 Frw ku gihembwe ariko Musabyimana yavuze ko atigeze ahagarika umusanzu we ku badafite amikoro, kuko harimo n'abana bigira ubuntu kuko imiryango yabo itishoboye.

Ati 'Twagize amafaranga make kugira ngo abana babone uburezi bw'ibanze kandi n'umusaruro turawubona kuko nk'uyu mwaka hatsinze abana 25, barimo abakobwa 18 bujuje. Uwo niwo musanzu wacu ku bakobwa, turi kubarinda ikibi mu giha baba batari mu mashuri yisumbuye kandi urumva ko ari imbaraga ku gihugu.'

Musabyimana yavuze ko mu gihe igihugu gishyize imbere icyerecyezo 2050 kirimo kongera abana bagana ishuri, nta bandi bazabikora batari Abanyarwanda.

Kugeza ubu iki kigo yatangije gifite abana bagera kuri 350, intego akaba ari ukubongera ku buryo abana bose bagira amahirwe yo kubona uburezi bwiza kandi budahenze.

Ati 'Tugize Imana aba bana bose bakajya mu ishuri ryisumbuye bakiga, ejo bundi bakajya muri kaminuza, mu myaka 20 iri imbere nibo bazaba bakorera igihugu.'

Uretse ishuri kandi, Musabyimana ajya afasha n'abagore basabiriza mu mihanda ya Kigali, abana babo akabashyira mu ishuri nabo akabafasha kwihangira umurimo kugira ngo batazasubira mu muhanda.

Yavuze ko imbogamizi kuri ubu ari amikoro kugira ngo akomeze yagure inyubako z'aho akorera ndetse abashe no kwakira abana benshi bitabaye ngombwa ko amafaranga y'ishuri akomeza kongerwa.

Ishuri ryatangiye ari irerero, ubu ryashibutsemo ikigo cy'amashuri abanza

Nikuze ufite umwana warerewe kuri iki kigo agatsinda ikizamini cya Leta, yavuze ko ari umugisha kuba bafite ishuri ryigenga rijyanye n'ubushobozi bw'ababyeyi mu gace atuyemo.

Yavuze ko mbere byari bigoye kuko atari benshi babonaga aho barerera abana babo, cyane ko ibindi bigo birimo n'ibya Leta baturanye kenshi biba byuzuye, ibindi bikaba bihenze ku buryo atari buri wese ubyigondera.

Musabyimana yizeye ko aramutse abonye abaterankunga, yakwagura agatangiza n'izindi serivisi zituma abana batishoboye bakomeza kubona uburezi, kuko yizera ko arirwo rufunguzo rw'ejo hazaza heza.

Musabyimana ashaka ko akomeza kwagura, agafasha benshi kubona uburezi budaheza
Uretse ishuri, Musabyimana avuga ko afite n'indi mishinga igamije kuzamura abatishoboye ku buryo babasha guha uburezi bwiza abana babo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-agahinda-ko-kwiga-bigoranye-kuri-musabyimana-kashibutsemo-imbaraga-zo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)