Uko ibirori by'Umuganura byagenze mu mafoto - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabaye ku wa Gatanu tariki ya 2 Kanama 2024 byitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwada n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Prudence n'abandi bayobozi benshi batandukanye.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana yavuze ko Umuganura ari umwe mu mihango igize umuco Nyarwanda wabayeho kuva kera, usobanura ubusabane kuko ari igihe Abanyarwanda bagiraga cyo guhura bejeje bagasangira ibyavuye mu musaruro w'ibiribwa n'amatungo, abenshi basangiraga n'Umwami ndetse n'abatware bigasozwa n'igitaramo.

Yakomeje agira ati 'Byabafashaga gusubira iwabo mu ngo bakongera bagakora bagashyira imbaraga mu kongera umusaruro w'ibyo batagezeho. Ikindi bisobanura ko abejeje byinshi bafatanya n'abejeje bike, abatishoboye bagasangira bakabafasha nabo kwiteza imbere.'

Minisitiri Bizimana avuga ko Umuganura wibutsa abantu akamaro k'umurimo bakiteza imbere bakihaza ndetse bikanabera urubyiruko urugero rw'uko Abanyarwanda bagomba kubana neza nk'uko byahoze mu muco wabo.

Minisitiri Dr. Bizimana yakomeje avuga ko kuri ubu u Rwanda rwishimira byinshi bimaze kugerwaho kuva mu 1994 birimo iterambere riva mu mbaraga z'Abanyarwanda n'icyerekezo gituruka ku Mukuru w'Igihugu.

Uko ibirori byagenze mu mafoto yatoranyijwe na IGIHE

Umuco wo kuganuzanya mu bejeje n'abatarejeje wagaragajwe nk'uwongera gushyira hamwe
Nturo Emmanuel yashimiye ubuyobozi bukuru bw'Igihugu bwamugabiye inka
Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimiye ko bwejeje imyumbati myinshi
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka karere bejeje byinshi ku buryo ari ibyo kwishimira
Umworozi wahize abandi yashimiwe
Ubuyobozi bwa Kayonza bwishimira ko kawa yabo isigaye igurishwa mu mahanga
Mu Karere ka Kayonza bejeje toni zirenga 30 z'ibishyimbo
Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard yifatanyije n'abaturage ba Kayonza mu kwizihiza umuganura
Minisitiri w'Uburezi Dr. Twagirayezu yifatanyije n'abaturage ba Kayonza ku munsi w'Umuganura
Minisitiri Bizimana yaganuye ikigori
Minisitiri Bizimana n'abandi bayobozi bareba inka z'Inyambo
Minisitiri Bizimana n'abandi bayobozi bahaye amata abana
Kayonza bishimiye ko bejeje imbuto nyinshi
Itorero Urukerereza ryashimishije benshi
Inka z'Inyambo ni zimwe mu zarebwe na benshi kubera ubwiza bwazo
Abayobozi batandukanye bitabiriye umunsi w'umuganura wizihirijwe i Kayonza
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abejeje neza kuganuza abaturanyi babo
Ibigori byeze muri Kayonza birenga toni 30 ku buryo abaturage banasaguriye amasoko
Hagaragajwe umuco w'uburyo abezaga imyaka bayihunikaga
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Bamwe mu bayobozi ba Kayonza ubwo berekanaga uko Abanyarwanda ba kera bahunikaga
Mbarushimana Nelson yifatanyije n'abaturage ba Kayonza
Abayobozi barimo Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana, Guverineri Rubingisa na Minisitiri w'Uburezi Twagirayezu ubwo bari bagiye kuganura ibigori
Abayobozi ba Kayonza bishimiye ko bejeje ibitoki byinshi
Abarimo Alain Numa ukora muri MTN Rwanda yifatanyije n'abaturage ba Kayonza mu birori by'Umuganura
Abana bazwi nk'Imitavu bashimishije benshi
Minisitiri Bizimana aganura ikigori

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-ibirori-by-umuganura-byagenze-mu-mafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)