Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye mu ndirimbo imwe. Ariko kandi bombi bamaze imyaka irenga 10 mu muziki bibaha ubumenyi n'ubushobozi bwo gukora indirimbo batekereza ku kuntu abafana n'abakunzi b'umuziki bazayakira muri rusange.
Iri ku muyoboro wa Youtube wa Dj Pius kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024. Ni nyuma y'uko uyu muhanzi amaze iminsi mu bitaramo byageze mu bihugu bitandukanye cyane cyane byo mu Burayi n'ahandi, agamije kwagura imbago z'umuziki we.
Yubakiye ku butumwa bw'abagabo batatu barwanira umukobwa umwe- Aho buri umwe aba aninura mugenzi we, abwira umukobwa ko ari we akwiye imbere ye. Ni indirimbo kandi, Platini agaragazamo uburyohe bw'uburyo asanzwe abyina n'itsinda baba bari kumwe n'ibindi.
Ibitekerezo biherekeje iyi ndirimbo, bigaragaza ko buri mufana afite igitero cy'indirimbo yakunze bitewe n'uko umuhanzi yaririmbye.
Uncle Austin avuga ko gukorana indirimbo na bagenzi be ari igisobanuro cyo gushimangira ubumwe bukenewe mu bahanzi. Yibuka ko batekereje kuyikora ubwo bari mu bikorwa byo kuririmba hamamazwa abakandida-Depite b'umuryango FPR- Inkotanyi.
Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda ati "Uzi aho iyi ndirimbo yavuye. Twari tuvuye kuririmba mu matora y'Abadepite, noneho icyo gihe Platini aravuga ati ariko kubera iki tutarakorana indirimbo? Pius aravuga ati tugomba kuyikora."
Uyu muhanzi avuga ko bucyeye bwaho yatekereje gushyira mu bikorwa igitekerezo bari bagejejweho na mugenzi wabo, ahitamo ko bose batagendera muri 'Bisi' ahubwo bajya mu modoka bitwaye 'kugirango tugira ibyo bwiyumviro turi kumwe'.
Ati "Bo ntibigeza bamenya impamvu nakoze biriya. Naravugaga nti ntitugendera mu modoka imwe turi kumva imiziki turahita tugira igitekerezo cy'indirimbo twakora."
Yavuze ko bagiye bumva indirimbo nyinshi ariko bose bahuriza ku njyana y'indirimbo bise 'Ndotsa'. Muri ayo masaha, avuga ko bahise bavugisha Producer acura neza injyana yayo, hanyuma 'duhita tujya muri studio'.
Yunganiwe na Dj Pius wavuze ko iyi ndirimbo bayikoze batitaye ku kintu kizavamo. Ati "Ikintu twakoze ni uko twakoze umuziki tutitaye ngo hazavamo iki? Reka dukore umuziki, noneho tubikorane urukundo n'umutima mwiza, uvuge uti uyu ni umuhanzi mugenzi wanjye ngomba gukora nk'uko nikorera. Atari ukuvuga ngo niba uguhurira mu ndirimbo yarabinsabye, ubwo ni iye...."
Austin yavuze ko iyo abahanzi bahuza kandi bagirana ubushuti budasanzwe ari bwo bushibukamo ikorwa ry'indirimbo zirengeje imwe. Atanga urugero, akavuga ko ibi ari byo byafashije Eminem gukorana na Rihanna indirimbo zirenze imwe.
Yavuze ko indirimbo nyinshi yahuriyemo n'abahanzi bagenzi be zagiye zibaho mu buryo butangurane, ahanini bitewe n'ibihe babaga barimo. Yatanze urugero ku ndirimbo yakoranye na Meddy, ndetse hari indirimbo zigera kuri eshanu afitanye na The Ben zitarasohoka
Austin anavuga ko hari indirimbo yahuriyemo na Juno Kizigenza mu buryo butunguranye, kuko bari mu biganiro kandi yayimwumvishije igihe gito ahita asaba ko yaririmbamo.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer YeweeH, n'aho amahsusho yafashwe kandi atunganywa na Serge Girishya.Â
Ni mu gihe umubyinnyi Titi Brown uri mu bagezweho muri iki gihe, ari mu bagaragara muri iyi ndirimbo.
Uncle Austin yatangaje ko ubwo bari mu bihe byo kuririmba mu bikorwa by'Abadepite ari bwo bagize igitekerezo cyo gukora indirimbo 'Ndotsa'
Dj Pius yavuze ko abahanzi bakwiye gushyira hamwe, kandi bakorana indirimbo buri umwe akabigira ibye
Platini yaririmbye muri iyi ndirimbo, ndetse agaragaramo abyina n'itsinda ry'abasore n'inkumi
Aba bombi baririmbaga ku mukobwa umwe, buri wese agerageza kumurwanira ashaka kumwegukana
Nadia usanzwe ari umukinnyi wa filime niwe mukinnyi w'imena wifashishijwe muri iyi ndirimbo 'Ndotsa'Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDOTSA' YA PIUS, UNCLE AUSTIN NA PLATINI