Uko Tom Close yasanze abarimo P Fla na DJ Ada... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

DJ Adams ari mu banyamakuru bahirimbaniye iterambere ry'umuziki n'imyidagaduro imbere aho azwiho kuvuga ibintu uko biri atanyura ku ruhande ndetse umunyafu w'ijambo ryo gushishura yazanye aho yamenyeshaga abanyarwanda abahanzi biganye ibihangano by'abandi byarushijeho gutuma benshi bihatira gukora ibintu byabo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo ibivugwa ko adacana uwaka na Tom Close ibintu bimaze imyaka myinshi.

DJ Adams avuga ko abantu babifashe uko bitari ko ari akabazo gato bagiranye kandi ko atari we byaturutseho kugira ngo bigende gutyo.

Abara iyi nkuru DJ Adams ati'Nari nicaranye ubanza na Kamichi, P Fla na Inspector Lewis, Guma Guma nibwo yari ikirangira umuvandimwe P Fla aba aravuze ngo iyo aza kuba ari njyewe Tom Close nari gusiba indirimbo zose nkatangira bundi bushya nkareka kwiyita umuhanzi kubera ko nta kintu ndicyo.'

Agaruka ku kuba P Fla ari we wavuze ko Tom Close nta muhanzi umurimo, ati'Ari we abivuga gutyo avuga ko Tom Close atari umuhanzi, ntabwo ari njye wabivuze ni P Fla wabivuze amahirwe nagize ni uko hari abantu bari kumwe na Tom Close barabyumva.'

Nyuma Tom Close n'abo bari kumwe nabo bavuze ko bagiye kuza mu kiganiro bakerekana impamvu ibyo P Fla avuze nta shingiro, DJ Adams ati'Ndababwira nti   ni byiza mugize neza cyane kuba umuntu ari kuvuga ko utari umuhanzi kandi mukora ibintu bimwe ngwino ubisobanure hano.'

Icyo gihe DJ Adams wari uyoboye ikiganiro yahise amanuka ajya kubwira abashinzwe umutekano ngo baze kureka Tom Close atambuke n'abo bazana anahageze uyu mugabo ajya kumufungurira.

Bitewe n'ibyo Tom Close yavuze abantu bafashe ibintu uko bitari, DJ Adams ati'Ariko abantu babivuze ko ngo yanyinjiranye mu kiganiro gusa ubwo yahageraga yibagiwe gukora icyamuzanye kuko abantu bari kumwe bamubwiraga  ngo urarenze, urakaze gusa kuri njyewe ntabwo yarakaze icyo gihe nibwo yari yatwaye Guma Guma.'

Ashimangira ingingo yo kudakara kwa Tom Close, DJ Adams ati'Narimbizi ko utuntu twinshi yari afite atari utwe ari utujurano gusa nyuma yaje no kumbwira ko ikintu cyamubabaje ari uko yari afite kumurika Album.'

Ibyo Tom Close yatangaje byatunguye DJ Adams wari wamwakiriye azi ko aje kuvuga impamvu zishimangira ko ari umuhanzi ukase.

DJ Adams ati'Noneho yumva kuri radiyo barimo kumuvuga ibintu adashaka kumva kandi yari abizi neza ko utwo afite ari udushishwa, we araza aravuga ngo banyarwanda banyarwandakazi ibiri kuvugirwa hano abantu bari kunywa ibiyobyabwenge.'

Nubwo haciyeho imyaka DJ Adams avuga ko nta ndirimbo Tom Close n'ubu arakora ngo abe yayikina kuri Radio, ati'Ntabwo tuvugana ibintu byinshi kuko ntabwo arakora ibintu njyewe nshobora gukina kuri radiyo nanjye sindakenera serivisi ye ijyanya n'amaraso.'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ ADAMS N'UMUKOBWA WE

">


 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145757/uko-tom-close-yasanze-abarimo-p-fla-na-dj-adams-mu-kiganiro-akabashinja-kunywa-ibiyobyabwe-145757.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)