Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;
36' Nyamukandagira ikomeje gukandagira Azam FC nubwo kunyeganyeza inshundura bitari byakunda, uwitwa Byiringiro Gilbert azamukanye umupira ava muri koroneri arekura ishoti umunyezamu wa Azam FC ntiyarifata neza habura usongamo ngo umupira ujye mu izamu
33' Mugisha Gilbert acomekeye umupira mwiza Lamine Bah agiye kuwushyira mu buryo ngo arekure ishoti birangira ba myugariro ba Azam Fc batabaye
31' Ruboneka Jean Bosco yongeye kugerageza uburyo ku mupira waruzamuwe na Niyomugabo Claude ashyiraho umutwe ariko birangira ataboneje mu izamuÂ
25' Dauda Yussif uri kwitwara neza muri uyu mukino arekuye ishoti riremereye ryashoboraga guteza ibibazo Azam FC ariko rinyura hejuru y'izamu gato cyane
18' Ruboneka Jean Bosco akomeje kuzonga abakinnyi ba Azam FC,yarinyongeye kuzamukana umupira maze Cheikh Sidibe amutereka hasi umusifuzi ahita amwereka ikarita y'umuhondo ndetse anatanga kufura itagize ikivamo
17' APR FC ibonye kufura yariteretse mu kibuga hagati ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Jean Bosco aba ari nawe uyitera Dauda Yussif ashyiraho umutwe ariko birangira umunyezamu wa Azam FC afashe umupira
13' Azam Fc ikomeje kugerageza uburyo,Fei Toto afashe umupira ari inyuma y'urubuga rw'amahina arekura ishoti ariko Pavelh Ndzila arifata nta nkomyi
10' Azam FC yarikoze akantu habura gato ku mupira waruzamukanywe na Gibrill Sillah maze agiye kuwuhereza Jhonier Blanco wari wageze imbere y'izamu birangira ba myugariro ba APR FC batabaye
8' Fei Toto urindwa mubi yarazamukanye umupira hagati mu kibuga acenga ariko Dauda Yussif awumukuraho nta nkomyi akomerwa amashyi n'abafana
6' Umunyezamu wa Azam FC,Mohammed Mustafa aryamye hasi ari kwitabwaho n'abagangaÂ
5' Abafana ba APR FC batangiranye umukino morale bitewe nuko ikipe yabo itangiye ikina nezaÂ
3' Mugisha Gilbert yaratunguranye ku ishoti yari arekuye ari mu kibuga hagati
2' Frank Tiesse wa Azam FC aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yuko yaragize ikibazo cy'imvune
1' Ikipe ya Azam FC niyo itangije umukino ndetse ihita inabona koroneri itewe Nshimiyimana Ynussu ahita akiza izamu
Umukino uratangiye
17:57' Uyu mukino ugiye gusifurwa na Kech Chaf Mustapha ukomoka muri Morocco mu gihe Mosatapfa Akarkad uraba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande na Hicham Ait Abbou wa kabiri wo ku ruhande nabo bakomoka muri Morroco
17:56' Abakinnyi n'abasifuzi barimo barifotoza mbere yuko umukino utangiraÂ
17:39' Abakinnyi basubiye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya
17:37' APR FC yakoze impinduka 2 mu bakinnyi babanje mu kibuga ku mukino ubanza aho ,Richmond Lamptey na Dushimana Olivier bahaye umwanya Thaddeo Lwanga na Mugisha Gilbert mu gihe ikipe ya Azam FC yo yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mukino ubanza,havuyemo Pascal Msindo hajyamo Cheikh Sidibe.Â
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga;
Mohamed Mustafa
Lusajo Mwaikenda ©
Cheikh Sidibe
Yeison Fuentes
Yannick Bangala
Adolf Mtasingwa
James Akaminko
Franck Tiesse
Jhonier Blanco
Fei Toto
Gibril Sillah
Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;
Pavelh Ndzila
Gilbert BYIRINGIRO
Clement NIYIGENAÂ
Yunussu NSHIMIYIMANA
Claude NIYOMUGABO©
Dauda Yussif
Thadeo Luanga
Gilbert MUGISHAÂ
Mamadou SyÂ
Ruboneka Jean Bosco
Mamadou Lamine Bah
17:14 Abakinnyi b'ikipe ya Azam FC binjiye mu kibuga aho bagiye kwishyushya nabo bakomerwa amashyi n'abana bacye baje kuyifana barimo n'abambaye imyenda ya Rayon Sports
17:11' Abakinnyi ba APR FC binjiye mu kibuga aho baje kwishyushya bakiranwa urugwiro n'abafana babo babakomera amashyi banazamura ibirango by'ikipe yabo
16:55' Abafana biganjemo abambaye imyambaro ya APR FC bamaze kwinjira muri Stade Amahoro aho abenshi bicaye mu gice cyo hasi mu gihe igice cyo hejuru kirimo mbarwa
Umukino ubanza wabaye ku Cyumweru gishize ubera kuri Azam Complex Stadium ukaba wari warangiye Azam FC itsinze igitego 1-0 cy'Umunya-Colombia, Jhonier Blanco.Â
Ni igitego cyari kivuye kuri penariti aho Fei Toto yari yinjiye mu rubuga rw'amahina maze kapiteni wa APR FC ,Niyomugabo Claude amutereka. Ubwo bivuze ko kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri biyisaba gutsinda ibitego 2-0 cyangwa hejuru yabyo.
Ubwo APR FC iheruka kwakira ikipe ye yo muri Tanzania muri CAF Champions League, byari taliki ya 12 z'ukwezi kwa 3 muri 2016. Icyo gihe yatsinzwe na Young Africans S.C ibitego 2-1 nabwo bikaba byari muri Stade Amahoro.
Muri rusange amateka yerekana ko APR FC imaze gukina imikino 69 ya CAF Champions League ikaba yaratsinzemo imikino 24,inganya 16 itsindwa 29.Â
Iyi kipe y'Ingabo z'igihugu iheruka gutsindirwa mu rugo muri CAF Champions League taliki ya 2 Mutarama 2017 ubwo yatsindwaga na Zanaco FC igitego 1-0 bikaba byari mu mukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze.
APR FC iheruka gutsinda ikonyuranyo cy'ibitego 2 muri iri rushanwa iri mu rugo taliki ya 4/3/2007 ubwo yatsindaga Maranatha FC yo muri Togo ibitego 2-0.
Mu gihe iyi kipe yakomeza mu ijonjora rya kabiri yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri yabakoreye ibyamfura mbi ubwo baheruka guhura ibatsinda ibitego 6-1.
Ubwo Abakinnyi ba Azam FC bageraga muri Stade
Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga muri Stade Amahoro
Abafana mbere yuko binjira muri Stade Amahoro
Muri Stade Amahoro ahagiye kubera umukino
Abafana barimo abambaye imyambaro ya Rayon Sports ni bamwe mu bitabiriye uyu mukino