Umubare w'abakoze ibizamini bya Leta wiyonger... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu muhango wo gutangaza ku mugaragaro amanota y'Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye umwaka w'amashuri wa 2023/2024, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko umubare w'abakoze ibizamini bya Leta wiyongereyeho 15%.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA.

Abanyeshuri 93,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza Icyiciro Rusange cy'amashuri yisumbuye, aho abakobwa batsinze ku kigero cya 92% mu gihe abahungu batsinze kuri 95,8%.

Abanyeshuri 96,8% batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Amanota yatangajwe kuri uyu wa Kabiri agaragaza ko abakobwa batsinze ku kigero cya 97% mu gihe abahungu batsinze kuri 96,6%.

Minisitiri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yagaragaje ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza batsinze imibare ku kigero cya 71,9%.

Mu bijyanye na Siyansi abanyeshuri batsinze ku kigero cya 99,5%, mu Kinyarwanda batsinda kuri 99,5%, Icyongereza batsinda kuri 90,7% .

Minisitiri Twagirayezu Gaspard, yavuze ko muri rusange abakoze ibizamini biyongereye muri uyu mwaka ugereranyije n'umwaka wari wawubanjirije.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta bagera ku 203 098 bakaba bariyongereyeho 15% ugereranyije n'umwaka w'amashuri ushize. Ni mu gihe umubare w'amashuri yakoze yari 3718 yiyongereyeho 74.

Ku bijyanye n'Icyiciro Rusange, abakoze ibizamini bari 143871.


Misiteri w'Uburezi, Twagirayezu Gaspard 


Umubare w'abakoze ibizamini bya Leta wiyongereyeho 15% mu mwaka wa 2023/2024


Abakobwa batsinze neza kurusha abahungu mu mashuri abanza, abahungu barusha abakobwa mu Cyiciro Rusange 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146312/umubare-wabakoze-ibizamini-bya-leta-wiyongereyeho-15-abahungu-batsinda-neza-mu-cyiciro-rus-146312.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)