Umubare w'abanyamahanga ntundeba - Umutoza wa APR FC wanavuze ku rwego rw'abanyamahanga rw'iyi kipe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Darko Novic yavuze ko abibaza urwego rw'abakinnyi b'abanyamahanga iyi kipe yaguze bari hasi mu buryo bw'imbaraga ariko ubu bakaba bamwe bamaze kugera ku rwego rwiza.

APR FC muri uyu mwaka w'imikino yaguze abakinnyi bashya barindwi, gusa ntabwo umutoza arabakoresha ngo abahe umwanya uhagije biyereke abakunzi b'iyi kipe icyo bashoboye.

Benshi bagiye bibaza ikibazo afitanye n'aba bakinnyi cyangwa niba ari urwego rwa bo ruri hasi, Darko akaba yavuze ko bagize ikibazo cy'uko abanyamahanga baje nyuma batatangiranye n'abandi, baje ku kijyanye n'imbaraga (fitness) ariko ubu bamwe bamaze kuzamura urwego.

Ati "Nta n'umwe waziye igihe ngo atangirane natwe kwitegura umwaka w'imikino, abanyamahanga bacu batatu ba nyuma baje mu minsi ya nyuma turi muri Tanzania, birumvikana biragoye kuri twe niba navuga iminsi 10 yonyine bakora imyitozo, baracyabura imbaraga gusa ntabwo ari bose bamwe bari hejuru abandi baracyari hasi ariko tugomba kubikoraho tugende tubinjiza mu ikipe umunsi ku munsi."

Abajijwe ku kijyanye n'uko abakinnyi b'abanyamahanga ku mukino wa Super Cup uzaba ejo bazaba ari 6, yavuze ko ibyo bitamureba kuko we ikimureba ari ugutoza APR FC.

Ati "Nta kintu nabivugaho ntabwo ibyo biri mu kazi kanjye, njyewe ndi umutoza w'iyi kipe buri gihe ngomba kuba niteguye icyemezo icyo ari cyo cyose, nk'uko mubizi twatangiye imyiteguro abakinnyi benshi ari abanyarwanda, abanyamahanga baje nyuma, nagerageje kubaha umwanya bose rero ntacyo nabivugaho njye nzagerageza gutegura ikipe yanjye ndebe abanyamahanga bameze neza ngomba gukinisha."

FERWAFA yamaze gusohora amabwiriza ko Super Cup izaba ejo izahuza APR FC na Police FC abanyamahanga bagomba kuba ari batandatu.

Darko Novic yavuze ko abanyamahanga barimo kuzamura urwego



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umubare-w-abanyamahanga-ntundeba-umutoza-wa-apr-fc-wanavuze-ku-rwego-rw-abanyamahanga-rw-iyi-kipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)