Umuceri wari warabuze abaguzi uzahabwa ibigo by'amashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Dr. Musafiri yabitangarije kuri Televiziyo y'Igihugu, kuri uyu wa 19 Kanama 2024, ubwo yagarukaga ku kibazo cyari kimaze iminsi kivugwa cy'umuceri wabuze abaguzi n'umuti cyavugutiwe.

Dr. Musafiri yabanje gushimira abo bahinzi ko bakurikije amabwiriza ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, bagahinga neza kandi bakeza umusaruro ushimishije, nubwo nyuma hari ibitaragenze neza, hakagira umusaruro utabona abaguzi.

Ati "Ubundi umuceri iyo usaruwe uba ugomba kujya ku ruganda ugatonorwa, ukagurishwa abantu bakawurya, icyabayeho rero ni uko muri ino minsi twaje kubona ko muri toni zasaruwe zose hari izatarabashije kugurishwa."

Yavuze ko hari toni zigera ku bihumbi 26 zasigaye zidafite abaguzi, biturutse ku kuba abatonora umuceri banawugurusha barahisemo kugura uturuka hanze bavuga ko ushobora kuba ari wo uhendutse, "inyungu bumvaga bashaka kubonamo bumvaga idahagije n'ubwo irimo, batinda kuwugura cyangwa se bawugura gake."

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yavuze kandi yavuze ko muri izo toni zitabonye abaguzi, izigera ku 5000 zitari zifite n'aho zibikwa, umuceri uri ku mbuga aho bawusaruriye.

Ati "Tumaze kubona icyo kibazo, kandi abacuruzi bifuza ko abahinzi bajya munsi ya 500 Frw ni yo mafaranga tugura ku kiro cy'umuceri udatonoye, ariko kubera ko tuba twabaze byose, imirimo yakoze, amafumbire yashyizemo n'imiti yateye, twumva agiye munsi ya 500 Frw yaba ahumbye,"

"Twafashe umwanzuro w'uko Leta y'u Rwanda ibinyujije mu kigo EAX ishaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, ndetse tukawutonora tukazawuha amashuri, ndetse ku mafaranga make kuruta uwo abacuruzi bari kubaheraho."

Ubusanzwe ibigo by'amashuri byaguraga umuceri ku 150 Frw ku kilo, ariko Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko uwo muceri nugurwa, ugatonorwa, ugatunganywa, uzagurishwa ibigo by'amashuri ku giciro gito, ku buryo uzaba uhenze utazarenza 800 Frw ku kilo.

Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko gahunda yo kugura umuceri wose wabuze abaguzi yatangiye ku wa 18 Kanama 2024, ihera mu Karere ka Rusizi, ikazakomereza no mu tundi turere ahari umusaruro w'umuceri wabuze abaguzi.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi kandi yavuze ko hari no gushakwa igisubizo kirambye aho hateganywa gushyiraho ikigo cya Leta cyajya kigura umusaruro wose wabuze w'ibinyamepeke wabuze isoko, Leta ikawubika, ikazawusubiza ku isoko mu gihe cy'igabanuka ryawo.

Iki kibazo cy'umusaruro w'umuceri wari warabuze abaguzi, cyagarutsweho na Perezida Kagame, ku wa 14 Kanama 2024, ubwo yakiraga indahiro z'Abadepite na Minisitiri w'Intebe.

Yavuze ko mu gihe yasomaga amakuru ku mbuga nkoranyambaga yabonye abaturage bo mu Ntara y'Iburengerazuba binubira ko bafite toni nyinshi z'umuceri zarababoreyeho kubera kubura umuguzi.

Perezida Kagame yasobanuye ko yahise abaza mu nzego zose asanga uwari Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, uwari Minisitriri w'Ubucuruzi n'Inganda barabizi, uwari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu we asanga bisa n'aho ari hagati na hagati.

Yagaragaje ko uko abayobozi bakangurira abaturage guhinga, bagomba no kubafasha kubona umuti w'ikibazo cy'umusaruro mwinshi bejeje mu gihe wabuze isoko.

Ati 'Ni abantu bafite ibibazo, guhinga, kweza batanze imbaraga zabo, bakoresheje amafaranga yabo, baritanze kandi bakora ibyo tubatoza gukora, ibyo tubasaba buri munsi. Ariko birangiye, ubu ni nko kutubwira ngo ariko ubundi muzagaruka aha mutubwira kongera guhinga umuceri? Cyangwa muzagaruka aha mwongera kutubwira guhinga? Ibyo wababwiye barabikoze bikabaviramo ikibazo?'

Umuceri wari umaze ibyumweru birenga bibiri ku mbuga aho wasaruriwe warabuze abaguzi
Minisitiri Dr. Musafiri yavuze ko ugiye guhabwa ibigo by'amashuri ku giciro gito



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuceri-wari-warabuze-abaguzi-watangiye-kugurwa-uzahabwa-ibigo-by-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)