Umuhanda Kigali- Musanze wafunzwe by'akanya gato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru Polisi y'u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2024 ibinyujije kuri X.

Yagize iti 'Turamenyesha abantu ko kubera impanuka yabereye i Shyorongi, umuhanda Kigali- Musanze wabaye ufunzwe by'agateganyo.'

Nyuma y'amasaha make, Polisi yatangaje ko uwo muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Mu gihe umuhanda wari ufunzwe by'agateganyo, abawukoresha bari bagiriwe inama yo gukoresha Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base.

Mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw'abantu benshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, izigera kuri 700 zatwaye ubuzima bw'abantu.

Minisiteri y'Umutekano yagaragaje ko ibinyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka, biyobowe na moto zihariye 25% by'impanuka zose ziba, amagare 15%, amakamyo manini 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by'impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.

Iyi minisiteri kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%.

Gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.

Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.

Umuhanda Kigali-Musanze ntukiri nyabagendwa kubera impanuka yabereye i Shyorongi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-kigali-musanze-ntukiri-nyabagendwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)