Umuhungu wa Gen Mubarakh Muganga wari umaze imyaka 4 muri APR FC yagaragaye muri Vision FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhungu w'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Igihugu, Gen. Mubarakh Muganga, Niyonshuti Hakim Mubarakh wari umaze imyaka ine muri APR FC, yagaragaye muri Vision FC ashobora gusinyira mu gihe yaba yitwaye neza.

Uyu mukinnyi utarahiriwe muri APR FC ni umwe mu bahawe umwanya muri Vision FC uyu munsi mu gice cya kabiri cy'umukino wa gicuti yakinaga na AS Kigali ikanayitsinda 2-1.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ukina asatira izamu, anyuze ku ruhande, ntarasinyira iyi kipe ari kwitorezamo, ariko ashobora kuyikomerezamo mu gihe Umutoza Calum Shaun Selby yashima urwego rwe.

Niyonshuti Hakim Mubarak yagaragaye muri Vision FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umuhungu-wa-gen-mubarakh-muganga-wari-umaze-imyaka-4-muri-apr-fc-yagaragaye-muri-vision-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)