Umujyi wa Kigali waburiye ibigo bitwara imyanda bimaze iminsi binengwa n'abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bamaze iminsi bumvikana bavuga ko bafite ikibazo cy'uko ibigo bishinzwe gutwara imyanda bikunze gutinda kuza kuyikura mu nzira, ku buryo imara igihe kinini iri ahantu hamwe igateza ibibazo birimo umunuko n'ibindi bitandukanye, ibishobora no kugira ingaruka ku buzima bw'abantu.

Ibi ni byo Umujyi wa Kigali wahereyeho usaba abakora ako kazi kwibuka amasezerano bemeye ubwo bahabwaga uburenganzira bwo gutwara imyanda.

Mu itangazo bashyize hanze, bagize bati 'Ikigo icyo ari cyo cyose kitazubahiriza aya mabwiriza n'andi mategeko arebana no gukomeza guharanira isuku mu Mujyi wa Kigali, kizahabwa ibihano. Mureke duhuze imbaraga zacu kugira ngo twubake Kigali isukuye kandi itekanye."

Ibi bigo birasabwa kubahiriza gahunda yo gutwara imyanda irimo kwirinda kuyinyanyagiza ku mihanda cyangwa kuyimena ahantu hatemewe. Birasabwa kandi kugirira isuku ibikoresho bikoreshwa bitwarwamo imyanda no gukoresha imiti yica udukoko ikanarinda impumuro mbi.

Izindi ngamba zirimo guha abakozi ibikoresho byo kubarinda nk'imyambaro yabugenewe kwambara, uturindantoki (gants) n'udupfukamunwa, ndetse no kureba ko ibinyabiziga bitwara imyanda nta kibazo bifite kandi byujuje ibisabwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-waburiye-ibigo-bitwara-imyanda-bimaze-iminsi-binengwa-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)