Ni umukingo muremure ufite uburebure bugera kuri metero 20 z'ubujyakuzimu wacukuwe ubwo hasizwaga ikibanza cyo kuvugururiramo icyahoze ari isoko rya Nyabugogo.
Uyu mukingo uherereye mu Murenge wa Muhima i Nyabugogo urenze ahazwi nko kwa Mutangana.
Abahaturiye n'abahakorera bavuga ko uteje inkeke cyane kuko haruguru yawo hari inzira nyabagendwa ndetse hakaba haragiye habera impanuka zitandukanye kuko hatanazitiye mu buryo bufatika.
Ntunguranye Jean Baptiste utuye hafi y'uyu mukingo yavuze ko ikibanza uriho cyashijwe mu 2014 ariko hagenda havuka imbogamizi hagati y'abagombaga kucyubaka n'ubuyobozi bituma kizitirwa aho kubakwa.
N'ubwo icyo kibanza kizitiye ariko hariho uruzitiro rudakomeye ndetse hari n'abagiye bahakorera impanuka.
Yagize ati 'Hamaze kugwamo imodoka ebyiri z'amavatiri na moto ebyiri ndetse n'undi muntu ariko ku bw'amahirwe nta we cyahitanye muri abo. Gifite umukingo muremure kandi hejuru yacyo hari agahanda kanyuramo abantu benshi hari n'amaduka. Hari n'ibyago ko abana batangiye kujya gukiniramo umupira bahanuka kuko bakijyamo buriye uruzitiro'.
Nyakarundi Semahame Samuel uhafite ikigo kitwa Zirumuze kihacururiza imiti yavuze ko ari we wakoreyemo impanuka y'imodoka ku bw'amahirwe ntiyamuhitana.
Yagize ati 'Hari nimugoroba ndi kumwe n'abandi bantu babiri mu modoka. Nari ndi gusubira inyuma ngo mbashe gukata, kuko rero uyu muhanda ari muto ipine rirarenga twituramo hasi imodoka irangirika ubu narayijugunye ariko twe twararokotse.N'iyo umuntu agihagaze iruhande ashobora kugira isereri akagwamo kuko ni kirekeire cyane, sinzi niba tuzategereza ko hari umuntu gihitana kugira ngo hagire igikorwa'.
Nyakarundi yavuze ko abona hakwiye gushyirwa uruzitiro rukomeye kuko urushyirwaho rw'ibiti ruhita rubora kandi rukaba rutanatangira ikinyabiziga. Avuga ko kandi mu gihe cyitarubakwa agahanda kari haruguru yacyo gashobora kwagurirwa imbere y'amaduka ahari ku buryo imodoka zajya zibasha kuhakatira ntibiteze ikibazo cyane.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yabwiye IGIHE ko uyu mukingo Umujyi wa Kigali ugiye kwishyiriraho uruzitiro kuko rwari rusanzwe rushyirwaho n'abagombaga kubaka muri icyo kibanza.
Yagize ati 'Turi gushaka uburyo bwihuse bwatuma umuntu atahagirira impanuka kuko mu mezi ashize hari abaturage bagiye bahanyerera nijoro bakahagirira ikibazo. Ubu turashaka kuhazitira mu gihe gito cyitarenze ukwezi haraba hazitiye'.
Meya Dusengumva yongeyeho ko ariko uwo atari wo muti urambye kuri icyo kibanza kuko Umujyi wa Kigali ugiye gutanga imitungo irimo ibibanza bidakoreshwa ku bashoboye kuyibyaza umusaruro mu gihe ba nyirayo byabaniye.
Ati 'Turabwira kandi abaturage bafite ubutaka mu Mujyi wa Kigali cyane cyane aha hari ibikorwa biteye imbere ko niba nta bushobozi bwo kubukoresha bashaka abo bifatanya bakabukoresha.Ikintu cyo kubika ubutaka ngo uzabugurishe kuri menshi ntabwo turi kukihanganira kuko biteza ibibazo'.
Ku kindi kibanza kimaze igihe mu Mujyi Rwagati ahahoze gare kitubakwa, yavuze ko hari imishinga imwe yo kubaka yagiye igira ibibazo by'amikoro make ku bashoramari bayitangije ariko ko hari ikiri gukorwa.