Umujyi wa Kigali wasobanuye gahunda yo gutuza heza abatuye mu manegeka, irimbanyije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE agaruka ku kibazo cy'ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali byubatswe mu buryo bw'akajagari ndetse n'abatuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Meya Dusengiyumva yagaragaje ko umwaka ushize hari ibice byagaragaraga ko bishobora gushyira ubuzima bw'abaturage mu kaga bakahakurwa birimo Gatsata na Gisozi mu Karere ka Gasabo n'ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko n'ubwo abaturage binubiye ko Umujyi wa Kigali uri kubimura aho bari batuye ntibahabwe aho kwimurirwa ariko ko icyari gishyizwe imbere kwari ugutabara ubuzima bwabo.

Ati 'Ntabwo wabona ahantu habaye impanuka igahitana umuryango w'abantu bane ngo abandi baturanye nawo ubareke. Ni ukuhabavana kugira ngo ubuzima bukomeze.'

Yahishuye ko muri uyu mwaka bateganya gutuza abarenga 500 barimo abagiye bimurwa mu bice binyuranye ntibahabwe inzu zo kubamo n'abandi b'amikoro make.

Ati 'Icyo navuga ni uko buri mwaka dukurikije ingengo y'imari ihari tugenda twubaka amacumbi, hari abo twahaye amazu ubushize, uyu mwaka turateganya guha abagera kuri 500 harimo abo bimurwa n'abandi bafite ubuzima butameze neza.'

Yagaragaje ko kuri ubu ikiri gushyirwamo imbaraga ari ugukumira no kutihanganira abashaka kubaka mu Mujyi wa Kigali mu buryo butubahirije amategeko kandi butajyanye n'ibiteganywa n'igishushanyo mbonera cyawo.

Raporo yakozwe na NISR ku mibereho y'Ingo, EICV5 igaragaza ko 30% by'abatuye mu mijyi mu Rwanda binjiza munsi ya 100 000 Frw, 27% binjiza hagati ya 100,001 Frw na 200,000 Frw ku kwezi mu gihe ingo zinjiza guhera kuri miliyoni 1 Frw zingana na 3%.

Ubusanzwe, amahame mpuzamahanga agaragaza ko urugo rutagakwiye kurenza 30% by'amafaranga rwinjiza, ngo agende ku nzu. Ni mu gihe nk'iyo habayeho kwishyura inguzanyo, banki zitemerewe gutwara arenze 50% by'amafaranga yinjizwa n'urwo rugo.

Urugero, urugo rwinjiza 300 000 Frw ku kwezi, inguzanyo rwabasha kwishyura ni itarengeje miliyoni 8.7 Frw ku nyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20. Nyamara ugendeye ku nyungu ya 18% iriho mu mabanki menshi kuri ubu, urugo rwinjiza ayo mafaranga inzu rushobora kubasha kwishyura ni iya miliyoni 5.8 Frw.

Nk'inzu ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw, uyihawe mu nguzanyo aho ku kwezi uzajya wishyura inyungu ya 11% mu gihe cy'imyaka 20, bivuze ko buri kwezi uzajya wishyura 92,900 Frw, bivuze ko nibura wakabaye winjiza 309,700 Frw ku kwezi.

Meya Dusengiyumva kandi yagaragaje ko hari gahunda yo kwagura uburyo bwo kubona amacumbi menshi kandi aciriritse ku buryo buri muturage wese ashobora gutura mu buryo bwiza.

Yagaragaje ko iyo gahunda yo kubaka amacumbi aciriritse yatangiye kandi igikomeje bityo ko igikenewe ari ubufatanye bwa leta n'abikorera mu gushora imari mu myubakire.

Ati 'Hari amacumbi Leta yakubaka ariko hari n'abikorera, icyo turi gushyira imbere ni ukwerekana ibishoboka kuko kuri Mpazi hari kubakwa amacumbi 1000 agaragaza uburyo byakorwa n'ingano n'inyungu yaba irimo kandi hari n'abashoramari turi kugenda tubona.'

Yagaragaje ko Mpazi yabaye urugero rw'ibishoboka kandi ko batangiye kubona abafatanyabikorwa batandukanye bashobora gukora imishinga nk'iyo y'ubwubatsi bw'amacumbi aciriritse ku buryo buri muntu wese winjiza nibura hagati y'ibihumbi 100 Frw na 300 Frw yabona inzu kandi nziza.

Yagaragaje ko abashoramari bashaka kwinjira muri iyo gahunda bahabwa ubutaka bwo kubakaho ariko bagasabwa kubaka mu buryo bworohera ab'amikoro make.

Hari ibice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali biri mu manegeka
Umudugudu wa Mpazi ni umwe muzahindura imiturere yo mu Gitega



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wasobanuye-gahunda-yo-gutuza-heza-abatuye-mu-manegeka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)