Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje ikipe ya Mukura VS  ko umukino w'ibirori yagombaga kuzakora igakina na Rayon Sports byari kuzaba ku wa Gatandatu bidashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.

Muri iki cyumweru nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Mukura VS bwamenyesheje FERWAFA ko izakina umukino na Rayon Sports tariki 10 Kanama 2024 kugirango ihabwe abasifuzi.

Amakuru avuga ko ikipe ya Mukura yahawe uburenganzira bwo gutegura ibirori byayo yise Mukura Season Launch ndetse inapanga ko izakina umukino w'umunsi na Rayon Sports, bagakinira i Huye.

Nyuma y'ibi nibwo ubuyobozi bwa FERWAFA bwandikiye ikipe ya Mukura VS buyimenyesha ko umukino igomba gukina na Rayon Sports utakibaye kubera ko utahuzwa nuwo yateguye uzahuza APR FC na Police FC wa Super Cup.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Mukura bwagerageje kumenyesha FERWAFA ko bakora ibishoboka byose umukino ugakinwa kuko imyiteguro y'ibyo birori ngo yari igeze kure.

Gusa ibiganiro ntabwo byageze ku cyifuzo cy'uko ibirori byakomeza kugeza ubwo Mukura yo mu ntara y'Amajyepfo yatangajw ko ibyo birori bitakibaye ku munsi bifuzaga ahubwo ko bagiye kwitegura umunsi wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda.

Mukura yagize iti 'Bitewe n'Impamvu zitaduturutseho ,tubabajwe no kubamenyesha ko Igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.'

'Turasaba abakunzi ba Mukura Victory Sport et Loisirs kuba hafi ya Equipe no gukomeza kuyishyigikira muri shamplyona izatangira yakira ikipe ya Gasogi United kuwa 15/08/2024 kuri Stade Huye.'

Biteganyijwe ko umukino wa Super Coupe uzahuza ikipe ya APR FC na Police FC uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu guhera ku isaha ya Saa cyenda, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu nibwo FERWAFA yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino wayo wa Super Coupe, kwinjira ni amafaranga 10 000, 5 000 ndetse na 2000 ahasanzwe.

The post Umukino wa Super Cup wa APR FC na POLICE FC wakuyeho ibirori bya Mukura VS yari yatangaje ko izakina na Rayon Sports appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umukino-wa-super-cup-wa-apr-fc-na-police-fc-wakuyeho-ibirori-bya-mukura-vs-yari-yatangaje-ko-izakina-na-rayon-sports/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukino-wa-super-cup-wa-apr-fc-na-police-fc-wakuyeho-ibirori-bya-mukura-vs-yari-yatangaje-ko-izakina-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)