Umunsi wa kabiri wa shampiyona usize Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda usize ikipe ya Gasogi United iyoboye urutonde rwa shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Marines.

Umunsi wa 2 wa shampiyona wa 2024-25 watangiye mu mpera z'icyumweru gishize ku wa Gatanu aho Gasogi United yatsinze Marines 1-0 cya Christian Malipangou.

Kuri uwo munsi Rayon Sports yakiriye ndetse inanganya n'Amagaju FC ibitego 2-2. Rayon Sports yatsindiwe na Nsabimana Aimable na Adama Bagayogo ni mu gihe Amagaju FC yatsindiwe na Richard Mapoli Kevin na Iragire Saidi.

Shampiyona yakomeje ku wa Gatandatu, Mukura VS inganya ubusa ku busa na Etincelles ni mu gihe Rutsiro FC ikaba yaratsindiye i Rubavu Vision 1-0 cya Yves Habimana.

Ejo hashize ku Cyumweru, i Ngoma, Muhazi United yahanganyirije na Gorilla FC ubusa ku busa.

Umunsi wa kabiri wasojwe uyu munsi aho AS kigali yari yakiriye Musanze FC kuri Kigali Pele Stadium.

AS Kigali yaje kwegukana amanota 3 ya mbere ni nyuma y'uko yari yatsinzwe na Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa mbere. Uyu munsi yatsinze Musanze FC 1-0 cya Ndayishimiye Didier.

Hasubitswe imikino 2 ya APR FC na Police FC yari mu mikino Nyafurika. Police FC yagombaga gukina na Kiyovu Sports ni mu gihe APR FC yagombaga gukina na Bugesera FC.

Nyuma y'umunsi wa kabiri, Gasogi United ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 6, Gorilla FC ni iya kabiri n'amanota 4, Kiyovu Sports, Rutsiro na AS Kigali zifite amanota 3, Amagaju FC, Rayon Sports na Muhazi United zifite 2, Etincelles, Bugesera FC, Musanze FC, Mukura VS na Marines Fc zifite inota 1, APR FC na Police FC zitarakina umukino n'umwe zifite ubusa ni mu gihe Vison FC yatsinzwe imikino 2 ari yo ya nyuma n'ubusa.

Gasogi United ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunsi-wa-kabiri-wa-shampiyona-usize-gasogi-united-iyoboye-urutonde-rwa-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)