Umuntu arigira yakwibura agapfa Igisubizo c... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu bagore n'abakobwa b'ibyamamare bazwiho gukora cyane no guharanira iterambere ryabo, bavuga ko nubwo abakobwa b'iyi minsi bimitse ubunebwe bakwiriye gutekereza kabiri bagakura amaboko mu mufuka bagakora kuko nta kiryoha nko kwishimira iterambere wowe ubwawe wavunikiye kuruta kugira ibyo uhabwa n'undi muntu ugasanga nawe asigaye agukoresha ibyo ashaka mu bundi buryo.

Umwe muri aba bagore b'abashabitsi waganiriye na InyaRwanda, ni Uwimpundu Sandrine umaze kwamamara nka Rufonsina muri Sinema Nyarwanda ariko kandi akaba abifatanya no kurara amajoro asusurutsa abantu mu tubari tunyuranye twa Kigali. Uyu, yashishikarije abakobwa b'iki gihe guharanira kwigira.

Yagize ati: 'Abakobwa bahanga amaso ku bagabo barambabaza cyane kubera ko umuntu arigira yakwibura agapfa. Iteka iyo umuntu akugize, ahora agukangisha ibituma nyine akugira. Urumva wowe ntabwo uba ukiri wowe ku giti cyawe uba ufite undi muntu ukugize. 

Kandi iyo umuntu akugize aba agufite mu biganza bye. Nta terambere wumva wifuza ushobora kugeraho, kuko ukubeshejeho agutwara uko yumva abyifuza. Rero gukora cyane birafasha kandi burya kurya ibyo waruhiye byavuye mu byuya byawe numva ari byo bishimishije. Gutega amaboko biravuna."

Abakobwa b'iki gihe bashishikarizwa gukura amaboko mu mufuka bagakora, mu gihe u Rwanda rushimirwa n'amahanga ko rwateje imbere abagore cyane cyane mu nzego za politiki, aho abarenga 60% mu Nteko Ishingaamategeko ari abagore naho abarenga 50% bakaba bari muri Guverinoma.

Dore bamwe mu bagore n'abakobwa bazwiho gushabika cyane b'ibyamamare mu Rwanda:

1. Anita Pendo

Anita Pendo, ni umwe mu bagore b'ibyamamare nyarwanda babiriye icyuya ibyo bagezeho uyu munsi. Akunze kugarukwaho nk'umugore w'umuhanga kandi w'umukozi ku bw'urugendo rukomeye yanyuzemo ariko kandi agakomeza agahatana ndetse akaba amaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro. 

Usibye kuba ari umunyamakuru ukunzwe cyane, Anita ni umushyushyarugamba ubirambyemo ndetse akaba n'umuhanga mu kuvanga umuziki.




2. Butera Isheja Sandrine

Izina Isheja Sandrine rirazwi cyane mu itangazamakuru. Ni umugore w'umuhanga, ugira umuhate mu byo akora, aramamaza, ayobora ibirori n'inama zitandukanye n'ibindi byinshi bimwinjiriza agatubutse.




3. Muyango Claudine

Muyango Claudine wamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda, ni umwe mu bagore baharaniye iterambere ryabo mu Rwanda kandi bazi gushakisha mu buryo bwose bushoboka. Kuri ubu, Muyango akora umwuga w'itangazamakuru, azi gususurutsa abantu, aramamaza, ndetse no mu minsi ishize yashinze na Kompanyi ikora ibya 'protocole' ye ku giti cye.




4. Mutesi Scovia

Mutesi Scovia, ni umwe mu banyamakuru b'ibyamamare akaba azwi mu gukora inkuru zicumbuye. Agaragaza ukwitanga cyane mu kazi akora, kandi usibye itangazamakuru uyu mugore akora n'ubucuruzi dore ko afite n'iduka ry'imyenda.



5. Kate Bashabe

Kate Bashabe uri mu nkumi zikundirwa ikimero, akagira umuhate mu bushabitsi akora, ni umucuruzi w'imideli, akora ubwubatsi, ubuhinzi n'ibindi bitandukanye akorana n'ibigo byo mu Rwanda no hanze. Yakuranye inzozi zo kuzaba umugore w'icyetegererezo cyangwa rwiyemezamirimo ukomeye.




6. Uwimpundu Sandrine [Rufonsina]

Uwimpundu Sandrine umaze kwamamara nka Rufonsina muri Sinema Nyarwanda, ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe n'abatari bacye kubera ubuhanga bwe n'impano ye yihariye. Usibye gukina filime, uyu mugore amaze no kumenyekana mu bijyanye no gususurutsa abantu mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali.



7.Aline Gahongayire

Aline Gahongayire, ni umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze kubaka izina riremereye haba mu Rwanda no mu mahanga. Usibye ubuhanzi, afite n'ibikorwa by'ubucuruzi akora, ndetse abantu benshi bamukundira umutima we ukunda gufasha abandi no kuzamura impano z'abato kuri we.




8. Tidjara Kabendera

Tidjara Kabendera [TK] uri mu banyamakurukazi bubatse izina mu Rwanda ndetse akaba akurikirwa n'abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga, ni umwe mu bagore bazi gukora ndetse baharaniye iterambere ryabo bagezeho uyu munsi.



9. Queen Kalimpinya

Kalimpinya Queen, umunyarwandakazi uri kwigaragaza neza mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka, yamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda mu 2017 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, aho yanakuye ikamba ry'Igisonga cya gatatu.



10. DJ Brianne

Kubera gukunda umurimo, umurava agaragaza n'ibiganiro bye byuzuyemo ukuri kose n'urwenya, DJ Brianne ari mu bakobwa bavanda umuziki bagezweho mu Rwanda bakunzwe kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145696/umuntu-arigira-yakwibura-agapfa-igisubizo-cyabagore-birwanyeho-ku-bakobwa-bahanze-amaso-gu-145696.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)