Umunyamakuru wari ukunzwe na benshi, Anita Pendo wari umaze imyaka icimi mu kigo cy'Igihugu cy'itangazamakuru (RBA), yamaze kugisezera.
Anita Pendo nubwo yasezeye RBA akaba atasezeye itangazamakuru ahubwo mu minsi mike abantu bazamenya aho yerekeje.
Ntabwo yigeze avuga aho yerekeje gusa amakuru aramwerekeza kuri Kiss FM gusimbura Sandrine Isheja werekeje muri RBA kuba umuyobozi wungirije.
Anita Pendo ni umunyamakuru wamamaye cyane mu bitangazamakuru binyuranye akaba umu-DJ n'umuyobozi w'ibitaramo bikomeye mu Rwanda.
Anita Pendo yasezeye RBA