Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z'ibigarasha n'abajenosideri.  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu minsi yashize, ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyiragaho abagize Guverinoma, ku mbuga nkoranyambaga hari benshi bibasiwe, nanjye ndimo, ngo twari tuzi ko ibyo dukora tuzabihererwa ingororano yo kwinjizwa muri guveninima. Ibi ni ibitekerezo ( biboze)byakwirakwijwe na ba bandi muzi[ndlr: Ibigarasha n'abajenosideri].

Hari n'abavuze ngo nirirwa nsakuza kuri Twitter, yewe ngo nanazengurutse Igihugu mbyinira umwanya muri Leta. Burya injiji zicwa no kutabimenya koko!

Reka mbabwire rero: 

1. Nabyiniye umukunzi wanjye Paul Kagame: RUDASUMBWA, RUDATSINDWA, UWIKIRENGA, uwarokoye uRwanda n'Abanyarwanda. Namubyiniye kuko mukunda, kandi nzamukundana n'abe bose, n'ibye byose. Ibyo ntunze byose ni ibye, nanjye ubwanjye ndi uwe.

2. Nabyiniye MPINGANZIMA, First Lady w'u Rwanda, akaba umubyeyi uhorana impuhwe, akarangwa n'ineza n'urugwiro, akaba UWIKIRENGA, ibi kandi mbimukundira bidasubirwaho. Uyu nzahora muhanze amaso, nzamukunda n'abe bose, icyo avuze cyose kizaba kibaye itegeko kuri njyewe ndetse n'umuryango wanjye, kuko muri we tubona ituze n'amahoro. Nizere ko 'volume' ihagije, niba ari nkeya kandi mumbwire nzamure.

3. Nabyiniye RPF-INKOTANYI muri iyi myaka 30 ishize, nzanayibyinira indi myaka nsigaje kubaho, yo yandokoye , tugirana igihango uwampaye inka! Yabohoye u Rwanda, yimakaza ubumwe, igarura umutekano, byose bituganisha ku iterambere aka kanya rituryoheye.

4. Nabyiniye u Rwanda n'Abanyarwanda kuko ntewe ishema no kwitwa Umunyarwanda, kandi nzahora mbabyinira uwampaye inka!

Muvandimwe dusangiye u Rwanda na Paul Kagame, ibyo uzakora byose uzabikorere u Rwanda n'abanyarwanda. Ntuzabikorere imyanya y'ubuyobozi uharanira, kuko imyanya irashira ariko uRwanda n'Abanyarwanda bizahoraho.

Iyo uharanira imyanya y'ubuyobozi, ujye umenya ko uharanira inda yawe, kandi iyo uyobowe n'inda nta kibi itagukoresha. Birangira uguye mu mwanda, ukarangira utaye icyubahiro n'ikuzo, ukaba usuzuguritse, ugatera isoni abawe n'abari bakwizeye.

Iyo uharanira imyanya ugera aho ukarambirwa, umutima wawe ukuzura urwango, ugakoreshwa n'inda mbi nka Samuel Baker Byansi.

Ni mu gihe abaharanira Igihugu cyacu twe tudacogora, duhora mu b'imbere. Duhorana urukundo dukomora ku batubanjirije, tukaba abadahigwa n'abanyamurava, maze bikaduhesha icyubahiro, ku gihugu cyacu no ku bagituye.

Dukunde Igihugu cyacu. Tugikorere ibyiza byose bishoboka, uyu ube umurage no ku bazadukomokaho.

Iyo ukoze ibi, Igihugu nacyo kiguha n'ibirenze ibitekerezwa n'abana b'abantu.

The post Umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi, Sadate Munyakazi yiyamye imbuzabunwa z'ibigarasha n'abajenosideri.  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyamuryango-wa-rpf-inkotanyi-sadate-munyakazi-yiyamye-imbuzabunwa-zibigarasha-nabajenosideri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyamuryango-wa-rpf-inkotanyi-sadate-munyakazi-yiyamye-imbuzabunwa-zibigarasha-nabajenosideri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)