Umunyarwenya Rusine Patrick yambitse impeta ya fiançailles (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru Rusine Patrick yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Iryn Uwase Nizra amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo bwa mbere Rusine yerekanye umukunzi we bamaze igihe bakundana.

Kuri ubu Rusine akaba yamaze gushyira ivi asaba Iryn ko yazamubera umugore iminsi basigaje ku Isi bakayimarana undi aremera maze amuha ikiganza cy'ibumoso amwambika impeta ya fiançailles.

Bivugwa ko kandi mu minsi ya vuba, Rusine Patrick umwe mu banyarwenya bagezweho na Iryn Uwase Nizra bazakora ubukwe.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w'urukundo, gusa bakaba baririnze kubishyira ku karubanda kuko batifuzaga ko byajya mu itangazamakuru cyane.

Andi makuru avuga ko uyu munyamakuru wa Kiss FM na Nizra mu minsi ishize baba baraguye umuryango aho bakiriye imfura ya bo.

Rusine Patrick yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we
Undi yamuhaye ikiganza amwambika impeta ya fiançailles



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyarwenya-rusine-patrick-yambitse-impeta-ya-fiancailles-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)