Umusaruro w'ibigori ungana na 13% wangirikira mu murima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uko iminsi igenda ni ko ubuhinzi butera imbere, hanavumburwa uburyo butandukanye bwo kongera umusaruro w'ibihingwa bitandukanye.

Umuyobozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi Ushinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi Buvuguruye, Dr Karangwa Patrick ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw'Itangazamakuru kuri uyu wa 25 Kanama 2024, yagaragaje ko umusaruro w'ibigori wangirika ugeze kuri 13%, ibishyimbo byangirikira mu nzira z'isarura ni 11.3%, ibyangirika vuba nk'inyanya ni 33.5% mu gihe umuceri wangirika ari 12.4%.

Ati 'Hari ibyangirikira mu rwego rw'isarura, tuvuge nk'iyo ufashe ukuntu basarura umuceri, iyo abahinzi badafashe imashini isarura, hari uwo usanga akubita ku giti kugira ngo uve ku mahundo, hari ibisigara bijya muri ibyo bitaka atabona. Byinshi bitakarira mu gihe cy'isarura kuko ataragera ku ikoranabuhanga ryo kugira ngo umusaruro uvemo utangiritse.'

Minagri ivuga ko umusaruro wangirikiraga mu nzira zo kumisha ariko bigenda bigabanyuka kuko Leta ifasha abahinzi mu gufata neza umusaruro wabo.

Dr Karangwa ati 'Buriya umusaruro cyane cyane nk'ibinyampeke wabashije kuwumisha ukawubika neza, nubwo umuguzi wavuga uti 'uyu munsi ntawe mpise mbona waba wibitseho imari kuko muri abo bagura umusaruro hari n'abagenda kugira ngo bajye kuwuhunika. Ubundi umuhinzi iyo aza kuba afite inyubako nziza no kuwumisha neza, ibinyampeke ni imari.'

Yahamije ko inyubako ibika umusaruro ukomoka ku buhinzi igomba kuba itava, biteretse ahantu bidahura n'ubukonje.

Ati 'Uko ugize ubushobozi bwo kuwitunganyiriza ukawubika igihe kirekire ntabwo uvuga ngo biracitse kuko uba uzi ko uba ubitse Imari kuko mu gihe gito ahubwo abantu batangira kuza kugushakaho umusaruro.'

Yavuze ko hari imashini zaguzwe na Leta zumisha umusaruro n'inyubako zumishirizwamo hirya no hino mu gihugu.

Mu gihembwe cy'Ihinga cya 2024 A ibigori byeze ni toni ibihumbi 507, bivuye kuri toni ibihumbi 390 mu Gihembwe cy'Ihinga cya 2023 A. Ibirayi byeze ni toni 692, mu gihe mu gihemzwe nk'icyo yari cyabanje byari toni ibihumbi 667.

Umusaruro w'ibigori ungana na 13% wangirikira mu murima na nyuma y'isarura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibigori-13-wangirikira-mu-murima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)