Umushinga wo kubaka imihanda ya kilometero 215 mu Mujyi wa Kigali wasubukuwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mihanda yagombaga kubakwa mu byiciro bitandatu ariko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwanzuye ko hasozwa ibyiciro bibiri gusa kubera ikibazo cy'amikoro.

KIP yatangijwe mu 2020 yasubitswe muri Werurwe 2024 igeze ku gipimo cya 21.3% mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bigizwemo uruhare n'amikoro make.

Imihanda igomba kubakwa muri uyu mushinga irimo Miduha-Mageragere, uwa Sonatubes-Nyakabanda-Alpha Palace n'uwa Busanza-Muyange na Rusororo-Gasogi.

Harimo kandi umuhanda wa Kagugu-Vision City-Utexrwa, Rugenge-Muhima Hospital-Nyabugogo na Remera-Baho hamwe n'indi igifite imirimo myinshi yo gukora.

Kugeza muri Werurwe 2024, amafaranga yari amaze kuboneka yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wose yari miliyoni 150$, zingana na 37% by'ingengo y'imari yose ikenewe.

Ubwo yari imbere y'Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikira imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu (PAC) muri Gicurasi 2024, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yagaragaje ko KIP yagize uruhare mu gutunganya imihanda myinshi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwakira inama ya CHOGM.

Kuri ubu imirimo yasubukuwe ndetse isubukurirwa ku yo gushyira kaburimbo mu muhanda Miduha-Mageragere uhuza imirenge ya Nyamirambo na Mageragere yo mu Karere ka Nyarugenge.

Ni umuhanda ureshya n'ibikometero 7,2, aho bigateganywa ko izarangirana na 2024 nk'uko Umujyi wa Kigali wabitangaje.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X bagize bati 'Gushyira kaburimbo mu mihanda itandukanye y'Umujyi wa Kigali ni kimwe mu bikorwa bizashyirwamo ingufu mu rwego rwo guteza imbere imiturire irambye, irengera ibidukikije, kandi idaheza.'

Ubwo yari amaze gutorerwa kuba Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva yahamije ko ibibazo byari byatumye iyubakwa y'iyo mihanda isubikwa ubu byose byakemutse.

Ati 'Ukurikiranye hose ubona ko imihanda yose yarasubukuwe, kandi dufite ingengabihe yayo. Ubajije abaturage bari i Gasogi, abari i Mageragere ubona ko imirimo iri kugenda neza.'

Meya Dusengiyumva yavuze ko ubu nta kibazo gihari, 'ubushobozi burahari, ibigo bibikurikirana birahari, igisigaye ni uko turi gukurikirana kugira ngo ingengabihe irangirane [n'imirimo yo kubaka] kandi tubona nta kibazo kirimo.'

Yagaragaje ko iyi mihanda nigera ku musozo, bazicara bagasuzuma uko uyu mushinga wagenze n'uburyo bushya bwakoreshwa hagamijwe kubinoza neza.

Yavuze ko bashaka kubanza kurangiza imihanda kuko ubushobozi bwabonetse, hanyuma 'niturangiza umwaka utaha tuzaba dufite gahunda nshya y'uyu mushinga ariko dushingiye ku byabaye.'

Icyakora Meya Dusengiyumva yagaragaje ko imihanda yagize ihinduka ku buryo hari iyahinduriwe inyigo ariko ngo imbaraga ziri gushyirwa ku mihanda yatangiye kurusha gutangira imishya.

Kubaka imihanda igezweho biri muri bimwe Umujyi wa Kigali ushyize imbere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umushinga-wo-kubaka-imihanda-ya-kilometero-215-mu-mujyi-wa-kigali-wasubukuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)