Umusirikare, umudipolomate n'umuganga wavuriraga inkomere mu rutoki – Byinshi kuri Dr. Sezibera uri mu babohoye u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wavukiye i Ngozi mu Burundi agakurira muri Uganda, na we yari mu basore n'inkumi bafashe icyemezo gikomeye cyo kureka ibyo yarimo ajya ku rugamba rwo kubohora igihugu ubwo yari asoje amasomo ye mu buvuzi.

Ni urugamba yakozemo imirimo myinshi, haba gufata imbunda agahangana byeruye n'umwanzi, kuvura inkomere mu bihe bikomeye, kuyobora bagenzi be n'ibindi.

Nyuma yo kubohora u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu, iyo mu Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS n'ahandi.

Icyakora mu myaka nk'ine ishyira itanu ishize ntabwo yari akigaragara muri politiki cyane, atari uko yayiretse ahubwo kubera ibibazo by'ubuzima butari bwifashe neza.

Mu 2019 yagize ibibazo bya stroke, ha handi imitsi yo mu bwonko igira ikibazo, amaraso akavura, ayavuze akabuza andi gutambuka, ibishobora gutwara ubuzima bw'uwo byabayeho mu gihe ataba atabawe vuba.

Ni ibintu byamubayeho bimitunguye ariko umuryango we na Guverinoma y'u Rwanda baramufasha ubu akaba ari mu rugendo rwo gukira.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Amb Dr Sezibera yagarutse k'uko amerewe ariko anakomoza ku nzira yanyuzemo kuva akiri umwana kugeza uyu munsi yageze kuri byinshi byishimirwa na buri wese.

Ati 'Navukiye i Ngozi mu Burundi kubera amateka yaranze u Rwanda. Data yishwe mu 1963. Urumva navukiye mu buhunzi muri icyo gihugu ariko nkurira muri Uganda mu muryango wo kwa marume, ari na ho nize kugeza ngarutse mu Rwanda mu 1990 indi mu ngabo zari iza RPA.'

Nubwo yavukiye akanakurira mu buhunzi yari azi ko uko bizagenda kose azasubira iwabo, akabona uburenganzira nk'ubw'abandi.

Iyo ikaba impamvu nyamukuru yatumye yiyunga ku bandi na we yegura intwaro kuko inzira z'amahoro zari zanze, kugira ngo abone uburenganzira ku gihugu cye yari yarimwe ku bwo 'ikirahuri cyari cyaruzuye.'

Amb Dr Sezibera yari mu bashinzwe kuvura abari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda

Ni mu bihe kandi Uganda na yo yari iri guhura n'ibibazo bitandukanye, aho nta munsi wiraga Abanyarwanda batibukijwe ko Uganda itari gakondo yabo ari 'na bwo navugaga nti inzira yose bizasaba ko ngera mu Rwanda nzayikoresha,' ndetse biba amahire ko na FPR-Inkotanyi yari yarateguye uko izabohora u Rwanda.

Amb Dr. Sezibera wavutse mu 1964, mbere yo kwinjira mu ngabo yabanje gukora mu buvuzi bwa Uganda, abanza gukora mu Bitaro bya Gisirikare bya Mbuya nyuma ajya i Mbale ahamara umwaka.

Yiyemeje kuva aho yahembwaga neza, mu gihugu cyari gifite byose, ajya gutanga umusanzu we mu kuvura inkomere zakomerekeraga ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati 'Byari bigoye cyane. Ntabwo twari dufite aho gukura ibikoresho by'ubuvuzi hahagije, nta bikorwaremezo ariko nubwo byari bimeze bityo, hari hakenewe ubuvuzi. Twakoze uko twari dushoboye. Twabaze indembe tubikorera mu ntoki n'ahandi mu ishyamba ariko tukabikora."

'Twari dufite ikinya cy'ibanze. Byari bikomeye cyane. Na we urumva kubaga bantu amasasu akuri hejuru, rimwe na rimwe mu mwijima, ha handi bisaba gucana itoroshi, cyari ikintu gisaba ubwitange.'

Iyo mirimo bayikoraga no ku baturage b'abakene 'nk'igihe twari mu Majyaruguru ndibuka ko twagombaga gukingira abasirikare bacu n'abaturage bari aho hafi. Nubwo tutari dufite ibikoresho bihagije twasangiye bike twari dufite n'abaturage bahejwe na leta yari iriho.'

Ku rundi ruhande ariko kuri Amb Dr Sezibera ubwo buzima bugoye ngo bwamwigishije ibintu byinshi, birimo uburyo urubyiruko rw'icyo gihe rwari ku rugamba rwari rufite umutima ukomeye ntiruheranwe n'ibibazo.

Byageze aho umwana witabwagaho ari kuvurwa wenda amaze igihe gito abazwe ku bw'ibikomere yakuye ku rugamba, agashaka gutoroka, ashaka gusubira ku ikotaniro ngo afashe mu gutsinda umwanzi kabone nubwo atari yakira.

Amb Dr Sezibera ati 'Icya kabiri nize akamaro k'ubuyobozi bufite intego. Nyuma y'ibyo bikorwa byo kubaga inkomere, nabaga ndi aho, nkabona Perezida Kagame aje bitunguranye utabasha no gutekereza, akakubaza uko umerewe, uko ibintu biri gukorwa, uko abo witaho bamerewe. Akakubaza niba mwabonye ibyo mukeneye byose. Mbese ukabona ko yitaye ku kintu cyose.'

Amb Dr Sezibera ni umwe mu babohoye u Rwanda anafatanya n'abandi kurwubaka

Agaragaza ko kugira umuyobozi nk'uwo ukemura buri kibazo cyose cyaba igikomeye n'icyoroheje 'byanyigishije akamaro k'ubuyobozi bufite intego. Perezida Kagame ntiyasabwaga no kuvuga kuko ibikorwa bye byari amasomo akomeye kuri twese.'

U Rwanda rukibohorwa Amb Dr. Sezibera we n'itsinda rye bari ku Musozi wa Jali ari n'aho barwaniye.

Mu ijoro ryo ku wa 03 Nyakanga 1994, ingabo za Habyarimana zatangiye guhunga igihugu ari na ko ziva mu Mujyi wa Kigali kibuno mpa amaguru.

Kuko ibintu byari biri kujya mu buryo, u Rwanda rubohowe, we na rya tsinda rye bumvaga ko baza mu mujyi bagafasha mu bindi, ariko babwirwa ko bidashoboka ahubwo bagombaga gushushubikanya Inzirabwoba zavaga mu gihugu.

Ati 'Itsinda ryanjye ryafatanyije n'abandi dukurikira izo ngabo zahungaga tuzigeza ku Gisenyi (Rubavu y'ubu), ndetse tumenya ko bambutse bajya muri Zaire. Njye sinigeza ninjira mu Mujyi wa Kigali neza nahise njya i Gisenyi.'

Icyakora nyuma y'ibyumweru bitatu Amb Dr. Sezibera yakiriye ubutumwa bumubwira ko akenewe i Kigali byihutirwa, aragaruka asabwa kuba Umunyamabanga wa Perezida Pasteur Bizimungu.

Ni imirimo yakoze amezi make, mu 1995 atorerwa kuba umwe muri batandatu bagombaga guhagararira ingabo mu Nteko Ishinga Amategeko kugeza mu 1999.

Ati 'Nahise ngirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nsoje iyo mirimo nagarutse mu Rwanda mba Intumwa yihariye ya Perezida Kagame mu Karere k'Ibiyaga Bigari nk'imyaka runaka.'

Ayisoje yagizwe Minisitiri w'Ubuzima na cyane ko yari umuganga wabyize, abivuyemo ajya kuba Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y'Iburasirazuba, kuva mu 2011 kugeza mu 2016, nyuma Umusenateri kugera mu 2018.

Mu 2018, yagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, aza gusimburwa mu Ugushyingo 2019.

Uko Stroke yamufashe

Stroke yamufashe ari umwe mu bantu bane bagizwe Intumwa zihariye z'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Abajijwe uko byagenze, Amb Dr Sezibera yavuze ko icyo gihe yari mu kazi bisanzwe, agiye ku ifinguro rya saa Sita ahita agira icyo kibazo.

Ati 'Nta n'ibimenyetso mpuruza nigeze mbona. Nari meze neza mfite ubuzima bwiza. Nari umuntu ukora siporo. Icyo gihe nakoraga imirimo yanjye neza, nkina Tennis nk'uko bisanzwe ndetse ntabwo nari mfite ibilo birenze. Yego nari mbyibushye kurusha uko nabishakaga ariko ntabwo nari mfite ibilo birenze urugero. Ariko uyu munsi ndi mu rugendo rwo gukira.'

Amb Dr Sezibera yavuze ko uyu munsi ameze neza ndetse ari mu rugendo rwo gukira iyo stroke, bigizwemo uruhare n'ubuvuzi bwiza yahawe afashijwe na Guverinoma y'u Rwanda n'umuryango we.

Ati 'Ndi gukira ni ibintu bifata igihe. Twibuke ko ndi no mu myaka yo gukura. Iyo biba nkiri mu myaka nka 20 nakabaye narakize mu gihe gito ariko ndi gukira.'

Akirwara mu mezi ya mbere yagendeye mu igare ry'abafite ubumuga nk'amezi atatu, nyuma atangira kwigenza ariko akavuga ko yagize amahirwe ubwonko ntibwangirika wenda nko kuvuga, kwibuka n'ibindi ngo bibe byagenda.

Ati 'Byari ibibazo no ku muryango wanjye ariko baramfashije, umugore wanjye n'abana bamba hafi. Nafashijwe kandi cyane na Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko Perezida Kagame bituma mbona ubuvuzi buteye imbere haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, byari ibihe bigoye ariko nshima ko twabinyuzemo.'

Mu masomo yungukiye muri ibyo bibazo, harimo ko yiboneye icyo kugira Imana n'igihugu cyita ku baturage bacyo bivuze ndetse n'umuryabo by'umwihariko.

Ku bijyanye n'imirimo mishya Dr Sezibera yagaragaje ko ari kubanza kwiyitaho ngo akire neza na cyane ko na byo ari undi murimo ariko hagati aho bijyanye n'uko yagizwe intumwa ya OMS mu bijyanye n'ubuzima n'uburezi hari ubwo acishamo akandika mu kuzuza izo nshingano ariko ubu ikiri imbere cyane ni ukubanza kwiyitaho.

Ubwo u Rwanda rwari ruri kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb Dr Sezibera yagaragaje ko kubaho kw'Abanyarwanda nta muntu n'umwe babikesha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-umudipolomate-n-umuganga-wabagiraga-inkomere-mu-rutoki-byinshi-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)