Umuti w'abanyamadini ku kibazo cy'abangavu baterwa inda mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu mu biganiro byahuje abayobozi b'amadini n'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda, harebwa icyakorwa ngo umubare w'abangavu baterwa inda zitateganyijwe ugabanyuke.

Ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe mu 2022, ryagaragaje ko 92% bafite amadini basengeramo, cyane cyane aya gikirisitu. Nubwo bimeze gutyo, buri mwaka abangavu bagera ku bihumbi 20 mi Rwanda baterwa inda zitetaganyiijwe.

Rv Dr Nagaju Muke, Umuyobozi w'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko rutwara inda kuko nta makuru ahagije ruhabwa ku buzima bw'imiyorokere.

Nubwo uruhare rwa mbere mu kubigisha Ari ababyeyi n'amashuri, Dr Nagaju usanzwe Ari umwarimu w'Iyobokamana muri Kaminuza, yavuze ko amadini n'amatorero afite uruhare runini, nyamara amenshi akaba atabyikoza avuga ko bihabanye n'ijambo ry'Imana.

Yagize ati 'Kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imiyorokere, bituma urubyiruko rumwe rugwa mu bibazo nko gutwita inda zitateganyijwe mu bangavu , umubare ugenda uzamuka cyane, tukabona abayobozi b'amadini n'amatorero bashobora gufasha muri ubwo bukangurambaga.'

Yakomeje agira ati ' Ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rutaba rufite amakuru ku buzima bw'imiyorokere. N'abo twabonye bafite ayo makuru, bavugaga ko babyumvise ahandi ariko mu matorero ntibabivuga, n'abayobozi b'amatorero abenshi bavugaga ko bitabareba, ngo bifite abo bireba.'

Mukansanga Stephanie uhagarariye Itorero Zion Temple Celebration Centre' yavuze ko inda ziterwa abangavu ari ikibazo gihangayikisha umuryango Nyarwanda, Itorero ndetse n'Isi yose.

Yavuze ko nkabo iyo bamenye ko umwana yatewe inda batamutererana, ahubwo bagerageza kumwegera bakamuganiriza kand bakamuha hafi.

Ati''Umwana tumuganirizanya n'ababyeyi be tukabafasha kugana ikigo cya One Stop Centre gifasha abantu bahuye n'ihohoterwa, ikindi kandi twirinda bimwe bivugwa ngo turamuca'

Dr Gahungu Bunini uhagarariye Alliance Evangelique, ihuriro ry'amatorero agera ku 135 yasobanuye ko igikwiye gukorwa n'amatorero mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ari ukureba impande zombi haba ku mwana watewe inda ndetse n'amabwiriza agenga Itorero asengeramo ku buryo harebwa uko ikibazo gikemuka nta ruhande ruharenganiye.

Ati 'Ikintu cya mbere dukwiye kureba uburyo umwana wahohotewe akwiriye kwakirwa ndetse hakanarebwa uko amabwiriza y'Itorero agomba kubahirizwa kuko hari igihe n'uwo mwana aba yarananiranye ugasanga imico mibi bakora babiigize akamenyero, ugasanga bibaye ikibazo ku Itorero ko ridakurikirana abana.'

Yakomeje agira ati 'Ingamba ya mbere ikwiye gukurikizwa ni ukwigisha abantu Ijambo ry'Imana, bakubaha ndetse bagatinya Imana,iya kabiri ni ugushakira abana umwanya nkatwe ababyeyi tukirinda kubarekera imbuga nkoranyambaga.'

Umwe mu bitabiriye utuye mu mujyi wa Kigali yafashwe ku ngufu afite imyaka 16. Yasobanuye ububabare yahuye nabwo bitewe n'uko icyo gihe nta makuru yari afite ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

Yasobanuye ko umwe mu babyeyi be yabanje kutabyumva, yibaza impamvu umwana we ataba yarahakaniye uwo wari wamufashe ku ngufu akeka ko ari umwana waba wabigizemo uruhare.

Ati 'Nagize ihungabana ryo mu mitekerereze, nkahora nigunze numva ntacyo maze, nkumva no kubibwira inshuti ntacyo byamarira kuko n'umuryango wanjye wari wantereranye.Icyo nasaba Leta y'u Rwanda, ni uko hashyirwaho inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'imyororokere zajya zihabwa abanyeshuri mu bigo byose.''

Serucaca Joel, umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), yavuze ko amadini nubwo Yaba adafite ubumenyi ku buzima bw'imiyorokere, akwiriye kujya ashaka impuguke mu by'ubuzima bakageza inyigisho ku rubyiruko.

Ati''Guhangana n'iki kibazo ni ugukora ubukangurambaga no kutabifata nk' ibintu bisanzwe,' ahubwo bakabasha kumva uburemere bwabyo,kuko roho nzima iba mu mubiri muzima.'

Serucaca yavuze ko amadini abigizemo ubushake kugabanya inda ziterwa abangavu bishoboka, kuko ari hafi y'urubyiruko kurusha undi wese

Rv Dr Nagaju Muke, Umuyobozi w'Umuryango The Circle of Concerned African Women Theologians mu Rwanda yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko rutwara inda kuko nta makuru ahagije ruhabwa ku buzima bw'imiyorokere
Serucaca Joel, umuyobozi ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), yavuze ko amadini nubwo Yaba adafite ubumenyi ku buzima bw'imiyorokere, akwiriye kujya ashaka impuguke mu by'ubuzima bakageza inyigisho ku rubyiruko.
Hagaragajwe ko hari byinshi abanyamadini bakora bagafasha mu kugabanya abangavu baterwa inda
Abanyamadini bagaragaje ko aho badafite ubumenyi mu by'ubuzima bw'imyororokere, bashobora kwitabaza inzobere zigasobanurira urubyiruko
Hatanzwe ibitekerezo bitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-w-abanyamadini-kucyo-u-rwanda-rwakora-ngo-rugabanye-abangavu-baterwa-inda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)