Umutingito wamwirukanye muri Syria, kwicuza, gusuzugurwa na AS Kigali byamuhaye akazi - Imyaka 2 y'uburibwe kuri Sugira Ernest #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma hafi y'imyaka 2 nta kipe, rutahizamu w'Abanyarwanda wabahaye ibyishimo mu bihe bitandukanye, Sugira Ernest yongeye kubona ikipe, ibihe amazemo iminsi avuga ko byamugoye cyane nk'umukinnyi wari waramenyereye gukina.

Ubundi byose byatangiye muri Kanama 2022 ubwo yerekezaga muri Syria mu cyiciro cya mbere mu ikipe ya Al Wahda aho bari bumvikanye umwaka umwe.

Uyu rutahizamu akaba ataratinzeyo aho mu mpera za 2022 yaje guhita agaruka mu Rwanda ndetse kuva icyo gihe akaba nta kipe yari afite kugeza muri Kanama 2024 ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kugaruka mu Rwanda byatewe n'umutingito wabaye muri iki gihugu ugahitana abantu benshi, waje usanga ikibazo cy'uwamutwaye (Agent) n'ikipe yari imurimo amafaranga.

Ati 'Nkigerayo habanje kuba ikibazo cy'umpagarariye n'ikipe, nyuma kimaze kuba hahita haba ikibazo cy'umutingito waje no guhitana abakinnyi bagera kuri 7 b'amakipe abiri, shampiyona iza guhagarara aho igarukiye isanga ibibazo byanjye bitarakemuka kuko aho hantu habaye umutingito twari tuhafite imikino igera kuri 5, ariko ntabwo wajya gukina abantu batakaje ubuzima birumvikana.'

'Icyo kibazo rero cya FIFA n'umpagarariye kubera ibintu by'amafaranga, ikipe yasinyishije umukinnyi w'umpamagarariye ariko nyuma hazamo ibibazo mu mafaranga biza gutuma ntabasha gukina, icyo gihe cy'umutingito bahise babwira abakinnyi b'abanyamahanga ngo babe batashye kugira ngo batahatakariza ubuzima, nza kuba ngarutse, nyuma shampiyona yarakomeje baza kuyikuraho, nshatse gusubirayo amasezerano ararangira, arangiye rero hari ibintu biba bitarangenze neza.'

Yakomeje avuga ko uyu mugabo w'Umudage se ukomoka mu Budage n'aho nyina akaba ari Umunya-Syria, yashwanye n'iyi kipe kuko yayishyuzaga arenga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda.

Sugira Ernest yavuze ko kumara igihe kinini udakina uri umukinnyi ari ibintu bibi cyane byangiza umukinnyi ndetse nubwo ateruye neza ariko bishobora kuba ari kimwe mu byo yicuza.

Ati 'Hari igihe ushobora gushaka gisinya ntibikunde cyangwa ukumva ukeneye umwanya muto kugira uruhukeho ariko ikintu kimwe nakubwira ntabwo ari ibintu byiza kuko iyo ushatse kugaruka birakuvuna wowe ku giti cya we, hari ukuntu ibiro byiyongera, umuvuduko mu kibuga n'imbere y'izamu ukagenda, kugira ngo bigaruke rero bisaba ko ukora cyane.'

Yaciye amarenga ko muri iyo myaka hari amakipe ashobora yarabenze, ibintu ahamya ko bitari bikwiye atakongera gusubiramo.

Ati 'Hari ikipe ishobora kukwegera ukabona ntabwo muhuje cyangwa ntabwo irimo kukwereka umurongo muzima ukavuga ngo reka mfate agahe gato, gusa ni ibintu ntashishikariza buri mukinnyi byaba byiza ugiye ufata duke ugakina ariko uri mu kazi.'

Muri iki gihe yari amaze adakina, yavuze ko imyitwarire yo hanze y'ikibuga igorana cyane, aho nko ku giti cye yari yariyongereyeho ibiro 10.

Ati 'imyitwarire yo hanze y'ikibuga iragora nk'umuntu uba warakinnye umupira kugira ngo ucunge umubiri wawe uwugarure mu kazi ukimeze neza biragora cyane, na none iyo ubona abandi bakina udakina na byo bifite ukuntu bikwangiza.'

'Ubundi bigusaba kwita ku mirire ya we n'iminywere nk'ubu navuga ko twe iyo utarimo gukina biba bigoye, nk'ubu nari nariyongereyeho ibiro hagati y'umunani n'icyumi, kubikuraho ubu hamaze kuvaho 2, nkeneye gukuraho ibiro byinshi kugira ngo ntange umusaruro. Rero iyo utari mu kazi imyitwarire iba igoye.'

Mbere y'uko ajya muri Kiyovu Sports yabanje kujya muri AS Kigali yakiniye inshuro zirenze imwe kandi yagiriyemo ibihe byiza, gusa yaje kwangirwa gukorana n'abandi igeragezwa, ibintu avuga ko ari na byo byamuhesheje akazi muri Kiyovu Sports.

Ati 'Sinzi ngo navuga gute kuri AS Kigali ariko iyo ikintu nka kiriya kibaye kirakwigisha, ushobora no gusanga kibaye ngo kiguheshe akazi kandi ni nako byagenze. Biba bigoye kwivuga ariko iyo wakoze amateka hari uba warayarebye cyangwa yaragufashije kuyakora, sinakina umupira njyenyine, sinakina umupira nta muntu uwureba, biraya byambayeho muri AS Kigali ni byo byatumye umutoza wa Kiyovu avuga ngo bite bya we? Uri he? Ngwino dukore akazi.'

Yashimiye Kiyovu Sports yamuhaye amahirwe yo kuba yongeye kumugarura mu kazi ikamuha amahirwe akaba agiye kongera kwerekana icyo ashoboye, yijeje abakunzi b'iyi kipe ko atazabatenguha.

Sugira Ernest yavuze ko yagowe n'imyaka ibiri ishize
Gusuzugurwa na AS Kigali byamuhesheje akazi muri Kiyovu Sports
Yijeje Kiyovu Sports ko atazayitenguha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutingito-wamwirukanye-muri-syria-kwicuza-gusuzugurwa-na-as-kigali-byamuhaye-akazi-imyaka-2-y-uburibwe-kuri-sugira-ernest

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)