Umutoza w'Amavubi, Frank Torsten Spittler, yamaganiye kure igitekerezo cyo Kongera umubare w'Abanyamahanga muri Shampiyona y'u Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi', Frank Torsten Spittler, yagaragaje ko adashyigikiye igitekerezo cyo kongera umubare w'abanyamahanga bemerewe gukina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda. Uyu mutoza ukomoka mu Budage asanga iki gitekerezo ari ubucucu kandi ko kigamije gusenya umupira w'amaguru mu Rwanda aho kuwuteza imbere.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ku wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro, Torsten yavuze ko mu minsi ishize yamenye ko Urwego rutegura Shampiyona rwari rwatanze icyifuzo cyo kongera umubare w'abanyamahanga ukava kuri batandatu, bakaba 12. Yabwiye itangazamakuru ko byamutunguye ndetse abanje gukeka ko ari urwenya.

Torsten yagaragaje ko mu mboni ze, abakinnyi baza gukina mu Rwanda nta cyo barusha Abanyarwanda, ahubwo ko kongera umubare wabo byatuma amakipe ashyira igitutu ku batoza igihe badahaye umusaruro. Yanenze ibibuga amakipe yo mu Rwanda yitorezaho, avuga ko bidakwiye gukinirwaho n'umukinnyi w'umwuga.

Yashimangiye ko icyica umupira w'amaguru mu Rwanda ari abawuyobora, kuko batita ku bato. Torsten yasabye ko umubare w'abanyamahanga wagabanywa bakava kuri batandatu bakaba batatu, bityo amakipe akabasha gushora imari mu bakinnyi batatu b'ingenzi Abanyarwanda bashobora kwigiraho.

Mu gihe umubare w'abanyamahanga wakwiyongera, Torsten yavuze ko byatuma adakomeza gukurikirana Shampiyona y'u Rwanda, ahubwo agahitamo kuguma iwabo mu Budage, akaza mu Rwanda gusa igihe hari imikino aje gutoza.

FERWAFA yaje gutesha agaciro icyifuzo cyo kongera abanyamahanga, ishyiraho itegeko ko bakomeza kuba batandatu bemerewe gukina ku mukino mu mwaka w'imikino wa 2024/25. Ejo hashize Rwanda premier league yandikiye FERWAFA iyisaba kongera umubare wa banyamahanga nanone ariko igisubizo nticyiramenyekana.



Source : https://yegob.rw/umutoza-wamavubi-frank-torsten-spittler-yamaganiye-kure-igitekerezo-cyo-kongera-umubare-wabanyamahanga-muri-shampiyona-yu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)