Umutoza w'Amavubi yemeje ko yagiye gusaba ubufasha ku gihugu bahanganye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umudage utoza ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler yemeje ko yegereye umutoza wa Benin, Gernot Rohr ngo azamuhe amakuru y'uburyo yatsinda Nigeria.

U Rwanda, Benin na Nigeria ziri kumwe mu matsinda yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi n'icy'Afurika.

Mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi Benin yatsinze Nigeria 2-1 ni mu gihe mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika bazakina na Nigeria tariki ya 7 Nzeri 2024 mu gihe Amavubi yo azakira Nigeria tariki ya 10 Nzeri kuri Stade Amahoro.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Frank Spittler yemeje ko yasabye mugenzi we w'Umudage utoza Benin, Gernot Rohr ubufasha bwo kuzamuha amakuru y'uburyo yatsinda Nigeria na yo isigaye itozwa n'Umudage, Bruno Labbadia.

Ati "Ntabwo navuga ngo turi inshuti ariko turaziranye kuva kera, twaravuze niba bishoboka tuzafashanya urugero nzamuha amakuru ku mukino tuzakina na Libya na we azampa amakuru kuko agiye gukina na Nigeria."

Yakomeje avuga ko uwabyumva ashobora kumva bisekeje ukuntu abadage bashyize hamwe ngo bazatsinde mwene wa bo, gusa ngo ni ibintu bisanzwe.

Ati "Tugiye gukina n'umutoza w'Umudage, ni mu gihe abatoza babiri b'abadage bashyize hamwe ngo bazatsinde mugenzi wa bo, mu buryo bumwe birasekeje, gusa ni ibisanzwe ni inyungu ku batoza bombi, twese tubonye itike byaba ari byiza."

Mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika mu itsinda D, Amavubi azakina na Libya muri Libya tariki ya 4 Nzeri ni mu gihe azakira Nigeria tariki ya 10 Nzeri.

Frank Spittler yagiye gusaba ubufasha muri Benin
Gernot Rohr utoza Benin na Frank Spittler bacuze umugambi wo gutsinda Nigeria



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-yemeje-ko-yagiye-gusaba-ubufasha-ku-gihugu-bahanganye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)