Fortis Green Renewables ni na yo isanzwe ifite umushinga wa Green Fund I ufasha ba rwiyemezamirimo guteza imbere ingufu zisubira ku isoko ry'u Rwanda.
Mu cyumweru gishize ni bwo Scatec yavuze ko yagurishije imigabane yayo yari ifite mu ruganda ruzwi nka Gigawatt Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya ingufu ziturutse ku izuba za megawatt 8,5 ruba mu Rwanda.
Cyagurishje iyo migabane kuri miliyoni 1,38$, igurwa na Fortis Green Fund na Axian Energy Green ibarizwa muri AXIAN Group.
Scatec ni yo yari ifite imigabane myinshi muri urwo ruganda ruherereye mu Karere ka Rwamagana, mu butaka busanzwe ari ubw'Ishuri rya Agahozo-Shalom Youth Village (ASYV), ryashinzwe mu buryo bwo gufasha imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo bugure bwashojwe ku wa 30 Nyakanga 2024, bwasize Fortis Green Fund I Rwanda Holdings Ltd yihariye 51% by'urwo ruganda, mu gihe NEA Rwanda Ltd, irebererwa na AXIAN Energy yahise yiharira imigabane ya 49%.
Iyo NEA Rwanda Ltd ni na yo yasigaranye Ishami rya Scatec ry'u Rwanda, ibyumvikana ko ari yo izasigarana imirimo yose urwo ruganda rwakoraga mu gihugu.
Kuri iyi nshuro Fortis Green Renewables, igaragaza ko iryo shoramari rishya rivuze ikintu kinini mu bijyanye no gukomeza guteza imbere umushinga wa Green Fund I ufasha abashoramari muri iyi mirimo bari ku isoko ry'u Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Renewables, Benito Grimaudo yatangaje ko bishimiye kongera Gigawatt Rwanda kuri Green Fund I, ubu iki kigo kikaba kigize imishinga ibiri mu Rwanda.
Ati 'Fortis Green Renewables irajwe ishinga no gukomeza guteza imbere ingufu zitangiza muri Afurika, ndetse iyo mishinga ihuye neza n'intego yacu.'
Uwo muyobozi yavuze ko nta ko bisa gukorana na AXIAN Energy ndetse bishimiye bitavugwa gukorana na Agahozo-Shalom Youth Village, iri kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda rw'ejo.
Ni mu gihe AXIAN Energy igaragaza ko kwegukana iyo migabane muri ruriya ruganda bisobanuye kwinjira byuzuye ku isoko ry'u Rwanda, cyane ko ari na bwo bwa mbere.
Umuyobozi Mukuru wa AXIAN Energy, Benjamin Memmi ati 'Tunejejwe no gukorana na Fortis Green Renewables na cyane ko ikituraje ishinga ari kimwe, cyo kugeza kuri bose ingufu zitangiza bikabafasha guhindura ubuzima bwabo bugana aheza.'
Yavuze ko urwo ruganda rufitanye amasezerano y'imyaka 25 n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe Ingufu, REG yo gucanira ingo zikabakaba ibihumbi 140.
Imibare y'Ikigo mpuzamahanga cy'ingufu zisubira, IRENA igaragaza ko mu myaka itanu ishize kugeza mu 2023 nta cyagabanyutse cyangwa ngo cyiyongere ku ngufu zikomoka ku mirasire y'izuba u Rwanda rufite, cyane ko kigaragaza ko yagumye kuri megawatt 25.