Urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe rurako... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amazina ye asanzwe ni Pastor Paseka Franz Motsoeneng, akaba azwi cyane nka Prophet Motsoeneng cyangwa Prophet/Pastor Mboro. Ni Umushumba Mukuru w'Itorero ryitwa Incredible Happenings Ministries rifite icyicaro gikuru i Katlegong muri Johannesburg mu gihugu cya Afrika y'Epfo. Izina rye rirazwi cyane muri Afrika nzima.

Uyu mupasiteri yibazwaho na benshi bitewe n'inyigisho ze. Yigeze gushyiraho igiciro kingana na 500,000 Frw cyo kujyana abantu mu ijuru kuko ngo yigeze no kujyayo. Itike ya VIP yayigurishaga 1.500.000 Frw. Icyo gihe yavuze ko afite n'amafoto ye ari mu Ijuru, kuyabona akaba ari ukwishyura.

Kuri ubu amakuru ari kuvugwa cyane muri Afrika y'Epfo ni itabwa muri yombi rya Pastor Mboro n'ubwo Polisi itigeze ibyemeza kuko igikomeje iperereza. Si ugufungwa gusa, ahubwo n'urusengero rwe rwatwitswe nyuma y'igikorwa yakoze cyanenzwe n'abatari bacye, aho ashinjwa gutera ubwoba abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n'abarimu.

Kuwa Mbere w'iki Cyumweru turimo, uyu mupasiteri akaba n'umuhanuzi, yagaragaye ku ishuri ryitwa Katlehong Primary School ari kumwe n'abarimu bo kuri iri shuri azunguza umuhoro ashaka kuwutemesha abanyeshuri. Intego ye ngo yari ukuvana ku ishuri abana babiri aho avuga ko ngo batitabwaho. 

Uyu mushumba yabwiye News24 ko yagiye kuri iryo shuri ari kumwe na Se w'abana. Yavuze ko habaye impaka ku bana kuva nyina apfa. Pastor Mboro yagize ati: "Mu mategeko, niba umwe mu bashakanye apfuye, undi agomba gufata neza abana cyane cyane iyo ari abana bato".

IZINDI NKURU WASOMA ZEREKERANYE N'UYU MUPASITERI WATAWE MURI YOMBI

Umuhanuzi Mboro yatangaje ko umuhaye ibihumbi 500 Frw yakujyana mu Ijuru

Satani ntakiriho namusanze ikuzimu ndamwica - Pastor Mboro

Pasiteri Mboro yasabye $100,000 [Miliyoni 120 Frw] ngo ajye ikuzimu kwica umudayimoni wa Corona Virus

Umuyobozi ushinzwe Uburezi, Siporo, Ubuhanzi, Umuco n'imyidagaduro muri Gauteng, Matome Chiloane yamaganye ibyatangajwe na Pastor Mboro, aho yavuze ko inkunga ku bafite ibibazo bijyanye n'imitekerereze yahawe abarimu n'abanyeshuri bahuye n'iki kibazo.

Yemeje ko ibikorwa nk'ibi by'ihohoterwa n'iterabwoba bitazihanganirwa mu mashuri ya Gauteng. Komiseri wa Polisi muri Gauteng, Lt Gen Tommy Mthombeni, yavuze ko abandi bantu batawe muri yombi bashobora kuboneka mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi, Colonel Noxolo Kweza, yemeje ko abo bantu batanu batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Mbere kandi biteganijwe ko bitaba vuba mu rukiko rw'ibanze rwa Palm Ridge. Abatawe muri yombi ni Pastor Mboro, umuvandimwe we n'abamucungira umutekano.

Hagati aho urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe n'abantu bataramenyekana amazina, bakaba babikoze mu kugaragaza ko batishimiye ibyo aherutse gukora byo gutera ubwoba abarimu n'abanyeshuri. Abari gushyirwa mu majwi cyane ni abanyeshuri ba Matsediso Primary School na cyane ko bagaragaye bambaye imyenda y'ishuri.

Komiseri wa Polisi mu Karere ka Ekurhuleni, Gen Maj Anna Sithole, yatangaje ko abanyeshuri bo mu mashuri aturanye ari bo bwitwitse urusengero rw'uyu mupasiteri. Yongeyeho ko abatangije inkongi y'umuriro n'abandi basahuye ibintu byari mu rusengero imbere y'abapolisi baho, bazafatwa. 

Abayoboke b'iri torero Carol Mbatha na Lindiwe Lingela bavuze ko ibi ari intangiriro y'ibintu bishya. Bati "Abatwitse urusengero rwacu baravumwe. Pastor Motsoeneng ni umwubatsi w'igihugu. Yaguriye imyenda y'ishuri abana bamwe batwitse urusengero rwe. Yarabagaburiye, abishyurira amashuri ariko uyu munsi batwitse urusengero rwe".

Izina "Mboro" rikunzwe kwibazwaho cyane muri Afrika aho benshi barihuza n'ijambo ryo mu ndimi za Bantu rivuga 'Ubugabo' [Indimi zo muri Afrika yo hagati, Amajyepfo n'Iburasirazuba]. Mu rurimi rwo muri Afrika y'Epfo rwa Shona, ijambo "Mboro", mu kurisoma bavuga "Mpolo", rikaba risobanura 'Knee' (Ivi). Mu yandi magambo uyu mupasiteri yitwa gutya kuko ahora ku mavi asenga Imana.

Urusengero rwa Pastor Mboro rwatwitswe rurakongoka


Pastor Mboro yatawe muri yombi akurikiranyweho iterabwoba


Aherutse kugaragara ku ishuri yitwaje umuhoro ashaka kuwutemesha abanyeshuri


Yigeze gutangaza ko yagiye mu ijuru ahura n'abamalayika ndetse bafatana ifoto ya Selfie

REBA UBWO URUSENGERO RWA PASTOR MBORO RWATWIKWAGA




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145697/urusengero-rwa-pastor-mboro-rwatwitswe-rurakongoka-abantu-5-nawe-arimo-batabwa-muri-yombi-145697.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)