Urwibutso Massamba afite kuri Kamaliza yitegu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, ari kwitegura gukora iki gitaramo agamije kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki, n'imyaka 30 ishize y'urugendo rwo kwiyubaka rw'u Rwanda.

Ni igitaramo kidasanzwe kuri we, kuko avuga ko ari nk'umugeni bazasohora ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024 mu gitaramo azakorera muri BK Arena. Azahurira ku rubyiniro n'abahanzi Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n'abandi.

Ni igitaramo kandi kitezwemo abahanzi benshi babanye mu bihe bitandukanye nka Lionel Sentore, Jules Sentore, Teta Diana, Mariya Yohana, Muyango n'abandi.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Massamba yavuze ko gutegura iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 40 ari uko iyi myaka ibumbatiye 'amateka yanjye menshi cyane yo guhera ndi impunzi, nta kintu gihari ariko igakomeza ikajya ku rugamba, igakomeza u Rwanda rukaryoha, no kugeza kuri uyu munota.'

Akomeza ati 'Imyaka 30 yo iroroshye! Kwibohora 30 mwarabibonye, mwabonye Kwibuka ku nshuro ya 30, rero 30 n'ibyo turimo twishimira aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze. Uru Rwanda mureba rwari rwarapfuye, rwarashize, ndetse hari n'igihe abantu bibazaga y'uko rugomba no kuvaho.'

Yavuze kandi ko muri iyi myaka 30 harimo gushimira Perezida Paul Kagame no kwishimana n'Abanyarwanda 'bakoze uburyo bwose bushoboka kugirango iki gihugu kibe kigeze hano.'

Massamba avuga ko iki gitaramo agiye kugikora azirikana abantu babiri babaye inkingi ikomeye mu muziki we, barimo Se Sentore Athanase ndetse na Kamaliza bamutoje kuririmba, kandi bamufasha gukora no guhimba ibihangano byatumye aba umunyabigwi mu muziki.

Yavuze ko afatanyije na Agura Group iri kumufasha gutegura iki gitaramo, batekereje uburyo bazakoramo igikorwa cyo kwibuka no guha icyubahiro Kamaliza.  Â 

Ati 'Nabayeho nta 'Management' ngira imfasha mu muziki, ariko ubu ngubu nibwo bwa mbere ngize 'management' kubera ko nsigaye n'izindi nshingano z'ubutoza, ubwo ni ukuvuga ko ndi umukozi wa Leta. Rero nari nabasabye ko bagomba gutekereza uko twategura kwibuka Kamaliza, tugashaka abana b'abakobwa basubiramo indirimbo ze, niyishimiye ko banyumvise, rero akabando kanjye ko baragafite.'

Massamba yavuze ko yabanye igihe kinini na Kamaliza binyuze mu Itorero 'Indahemuka' ndetse bagiye bakorana ibitaramo, rimwe na rimwe bakaririmbana mu rwego rwo gushaka inkunga yari ikeneye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Yavuze ko "Kamaliza turi kumwe muri aya mateka mwumvaga kuva i Burundi kandi yarandutaga, ariko namwigiyeho byinshi." Uyu muhanzi Kamaliza yari umwe ' mu bakobwa 'Sentore yigishije kuririmba'.

Ariko avuga ko igihe cyageze Sentore abwira Kamaliza gutinyuka, ari nabwo yatangiye urugendo rwo kwiga gitari amenya kuyicuranga.

Yavuze ko icyo gihe yaretse indirimbo yigishwaga na Sentore, ahubwo ahitamo guhimba indirimbo ze. Bongeye guhurira ku rugamba na Massamba, ndetse zimwe mu ndirimbo ze nka 'Intare' yayihimbye ari kumwe na Massamba.

Ati "Ni indirimbo nyinshi yagiye ahimba nyuma zose twabaga turi kumwe. Nka 'Intare' ziriya zose mwumva. Kuri iriya munsi rero w'igitaramo, mu mateka yanjye navuze arimo, arimo cyane. Arimo mu bice bibiri, twarahuye amfasha kugirango ninjire

mu muziki kandi anakambwira ukuntu nshobora kubibona amafaranga. Ngiye no ku  rugamba, turahura, turavuga tuti twakora iki? Turakorana, dukorana byiza, kugeza ejo bundi yitaba Imana. Imana ishimwe ko yitabye Imana byibuza icyo yaharanira yarakibonye, rwari u Rwanda. Byakabaye byiza iyo agira Imana akahaguma."

Yavuze ko Kamaliza yari umukobwa mwiza, kandi wabaye inshuti ye y'igihe kirekire, bakorana mu kuririmba no gutera urwenya n'ibindi byabaye urwibutso rudasaza kuri we.


Massamba Intore yatangaje ko mu gitaramo cye '3040' azaha icyubahiro Kamaliza, umuhanzikazi wamufashije kwinjira mu muziki


Massamba yavuze ko Kamaliza yahimbye nyinshi mu ndirimbo ze nka 'Intare' bari kumwe


Massamba yavuze ko muri iki gitaramo azaha icyubahiro kandi umubyeyi we Sentore 'watumye mba Intore'


Ruti Joel yatangaje ko ari ibyishimo n'umunezero kuba agiye guhurira ku rubyiniro n'umutoza we


Ingabire Sheila [Uri ibumoso] ushinzwe kumenyekanisha Primus y'uruganda rwa Bralirwa, yavuze ko hari amatike yateganyirijwe abakunzi ba Primus bashaka kuzitabira igitaramo cya Massamba Intore


KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO YAMAMAYE 'INTARE' YA KAMALIZA

">

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TSINDA' YA MASSAMBA

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze ikiganiro Massamba yagiranye n'itangazamakuru

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/146362/urwibutso-massamba-afite-kuri-kamaliza-yiteguye-guha-icyubahiro-mu-gitaramo-cye-cyubutore--146362.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)