Usengimana Faustin yerekeje muri Asia #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'umunyarwanda, Usengimana Faustin yamaze kwerekeza ku mugabane wa Asia mu ikipe ye nshya ya Al Masafi FC.

Iyi kipe yo muri Iraq ikaba iheruka gusinyisha uyu mukinnyi wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports.

Usengimana Faustin akaba asubiye gukina muri Iraq nyuma y'uko yakiniye Al-Qasim SC na Al-Hudood SC baheruka gutandukana.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi yamaze guhaguruka mu Rwanda yerekeza muri Al Masafi FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Iraq.

Asubiye muri iki gihugu nyuma y'uko yavuzwe mu makipe atandukanye nka Rayon Sports ariko ibiganiro ntibize gukunda.

Usengimana Faustin yamaze kwerekeza muri Iraq



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/usengimana-faustin-yerekeje-muri-asia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)