Saibou Coulibaly wasimbuwe na Djiby Diene yari amaze imyaka ine kuri uwo mwanya, akaba yaragizwe Umuyobozi Mukuru w'ishami rya Vivo Energy rikorera muri Mali.
Djiby Diene yakoze mu myanya itandukanye y'ubuyobozi mu bihugu nka Sénégal, Mozambique, Guinée na Madagascar.
Umuyoyobozi Mukuru Wungirije wa Vivo Energy mu gice cya Afurika y'Iburasirazuba, Hans Paulsen, yahaye ikaze Djiby Dienne ku buyobozi bwa Vivo Energy Rwanda.
Hans Paulsen yavuze ko nta gushidikanya, ubunararibonye bwe buzakomeza guteza imbere ibikorwa bya Vivo Energy mu Rwanda cyane cyane mu gutanga ibicuruzwa na serivisi byihariye ku bakiliya babagana.
Ni mu gihe Djiby Diene yagaragaje ko yishimiye inshingano nshya yahawe ndetse agaragaza ko yanyuzwe n'uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse ko yiteguye kuzuza inshingano ze.
Ati 'Njye n'umuryango wanjye twanyuzwe n'ubwiza n'ubudasa mu kwakira abantu twabonye mu Rwanda. Tuzakomeza gukora cyane kugira ngo tugere kuri benshi muri iyi myaka iri imbere.'
Vivo Energy Group ni ikigo gikomeye mu gucuruza ibikomoka kuri peteroli muri Afurika, aho ifite sitasiyo zitanga serivisi umunsi ku wundi zigera ku 3900 ku masoko 28 ya Afurika, ikanohereza amavuta mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Itanga lisansi, amavuta na gaz byifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas-LPG), n'ibindi binyabutabire ku bari mu nzego zitandukanye nk'ubwikorezi bwo mu mazi, ku butaka no mu kirere, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ubwubatsi n'abandi.
Iki kigo cyinjiye ku isoko ry'u Rwanda muri Werurwe 2019.
Vivo Energy Group ifite kandi abakozi bagera ku 6000 ikagira ubushobozi bwo kubika litiro miliyari 2,1 za lisansi mu bihugu birenga 20 ikoreramo.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-yabonye-umuyobozi-mushya