Winner Rwanda yatangiye gushyigikira Siporo y'u Rwanda ihereye mu bakiri bato - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryakinwe mu cyumweru gishize ryahuje abakinnyi bari hagati y'imyaka 17 na 19 tariki ya 1-3 Kanama, aho iyi sosiyete yari umuterankunga mukuru.

Muri iri rushanwa ry'iminsi itatu, Winner yahembaga umukinnyi unyaruka kurusha abandi ahatambika.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Winner Rwanda, Gakwandi Aime Chris avuga ko bahisemo gutera ikunga imikino mu rwego rwo gusubiza ibyo babonye muri Sosiyete Nyarwanda.

Yagize ati 'Nubwo turi mu mikino y'amahirwe ariko intego zacu ni ukwifashisha amafaranga tuba twabonye mu bucuruzi tukongera kuyasubiza muri Sosiyete Nyarwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere harimo nko gushyigikira imikino n'urubyiruko cyane cyane urwo mukino w'amagare kugira ngo urusheho gutera imbere.'

Winner ikomeje kwagura ibikorwa byayo birimo gufungura amashami atandukanye ndetse no kwagura uburyo bwinshi bwo gutega.

Gakwandi akomeza agira ati ' Mu mpera z'uyu mwaka turi muri gahunda yo gufungura andi mashami mashya. Turi muri gahunda kandi yo kuzana uburyo aho n'udafite internet ashobora kugera kuri serivisi za Winner Rwanda akaba yatega aho yaba ari hose, kuri telefoni yaba afite iyo ariyo yose".

Kugeza ubu Winner Rwanda yisangije kwishyurira umusoro ungana na 15% uba watsinze nk'uko bisabwa n'amategeko.

Uretse imikino isanzwe abantu bakunze gutegaho, iyi sosiyete ifite indi ikunzwe cyane y'ibikubo byiza nka Aviator uzwi nk'akadege, Jet X n'indi myinshi.

Kuva muri Nyakanga 2023, Winner Rwanda yafungura imiryango yayo mu Rwanda imaze kugira amashami nka Nyabugogo, Kimironko, Kagugu, Giporoso na Kinamba. Si aho gusa kuko ushobora no gutega unyuze ku rubuga rwayo www.winner.rw

Nizeyimana Fiacre wa Benediction Club wahize abandi mu kunyonga igare ahatambika yahembwe na Winner Rwanda
Winner Rwanda yatangiye gushyigikira Siporo y'u Rwanda ihereye mu Mukino w'Amagare



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/winner-rwanda-yatangiye-gushyigikira-siporo-y-u-rwanda-ihereye-mu-bakiri-bato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)