Winner Rwanda yiyemeje gutera inkungu Siporo,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'Icyumweru gishize nibwo mu Rwanda hakinwaga Irushanwa ry'Amagare rya Rwanda Junior Tour 2024 ryakinwe iminsi 3.

Iri rushanwa rikinwa n'abakiri bato batarengeje imyaka 19 ,ni ubwa mbere ryari rikinwe, rikaba ryaratangijwe n'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda (FERWACY) nyuma y'umwaka haba amasiganwa y'abana ya 'Rwanda Youth Racing Cup', hagamijwe gusuzuma urwego bamaze kugeraho no kubongerera amasiganwa akorwa iminsi irenze umwe.

Winer Rwanda yari umuterankunga w'iri rushanwa ryakinwe iminsi 3 aho yahembye uwatsindiye amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint)ku munsi wa 1,igahemba abakobwa bitwaye neza ku munsi wa 2 naho ku munsi wa 3 bahemba nanone uwatsindiye amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint).

Iyi Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ishimwa na bose mu Rwanda yahereye mu mukino w'amagare ariko ifite gahunda yo guteza imbere ibikorwa bya siporo binyuze mu gutera inkunga n'indi mikino nk'umupira w'amaguru , Basketball ndetse n'indi.

Aime Chris Gakwandi ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Winner Rwanda, yavuze ko intego zabo ari ukwifashisha amafaranga baba babonye bakayasubiza muri sosiyete Nyarwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye by'iterambere harimo na siporo.

Ati"Nubwo turi mu mikino y'amahirwe ariko intego zacu ni ukwifashisha amafarnga tuba twabonye mu bucuruzi tukongera kuyasubiza muri sosiyete Nyarwanda mu bikorwa bitandukanye by'iterambere harimo nko gushyigikira imikino itandukanye, tunashyigikira urubyiruko  cyane cyane umukino w'amagare kugira ngo  uruusheho gutera imbere mu Rwanda .

Ntabwo ari mu magare gusa turacyafite ubushake bwo kurushaho guteza imbere indi mikino, turimo kureba mu mupira w'amaguru na Basketball. Turashaka kureba niba hari icyo twakoramo,urumva no mu mukino w'amagare turimo ndetse turashaka ko tuzakomeza kuba umufatanyabikorwa muri iri rushanwa ry'amagare ry'abakiri bato kugira ngo rikomeze ryaguke rirusheho no gutera imbere ribe mpuzamahanga".

Aime Chris Gakwandi yavuze ko muri Winner Rwanda bari kugenda bagura ibikorwa byabo bijyanye n'imikino y'amahirwe aho bafite gahunda yo gufungura andi mashamami ndetse bakaba bagiye no kuzana uburyo bworohereza abakiriya bayo gutega bitabasabye gukoresha interineti.

Ati" Mu mpera z'uyu mwaka turi muri gahunda yo gufungura n'andi mashami mashya aho abantu bashobora kubona uko batega ku mikino itandukanye. 

Turi muri gahunda kandi yo kuzana uburyo bwa USSB ku buryo n'udafite interineti ashobora kugera kuri serivise za Winner Rwanda akaba yatega aho yaba ari hose, kuri telefoni yaba afite iyo ariyo yose".

Mu dushya bafitiye abakiriya bayo, yavuze ko hari poromosiyo ndetse bo bakaba banishurira imisoro abateze bagatsinda.

Ati," Tumwe mu dushya tuba dufitiye abantu, nk'ubu hari poromosiyo zitandukanye tugenda dutanga aho abantu batsindira inyongera .Leta hari amategeko yazanye aho yavuze ko buri muntu wese aba agomba kwishyura umusoro kuri ayo mafaranga yatsindiye ,ni ukuvuga ngo iyo watsinze ni itegeko ko wishyura umusoro uba ungana na 15% by'amafaranga wariye ariko Winner Rwanda yo yahisemo ko ariyo yishyura uwo musoro aho kuba umukiriya uyishyura kandi nitwe twenyine tubokora".

Yakomeje agira ati'' Ikindi hari shampiyona zigiye gutangira zose ziba ziboneka kuri Winner kandi iba ifite ibikubo byiza hanyuma ariko tukagira indi imikino ya casino hari n'umukino wa Aviator abantu bazi nk'akadege ariko hari n'indi mikino mishya iri guhesha abantu amafaranga.

Hari umukino witwa Jet X ukiri mushya kandi ugira ibikubo byiza dore ko hari n'umunyamahirwe wawutsindiyeho Miliyoni zirenga 50 z'Amanyarwanda mu kwezi kwashize akoresheje ibihumbi 20 Frw gusa. 

Gahunda yacu ni ugukomeza gutuma abantu bagirira ibyishimo mu mikino y'amahirwe ariko na none dukomeza gushishikariza abantu gutega mu rugero babikora bishimisha".

Winner Rwanda ni ishami rito rya sosiyete yagutse wa Winner Bet ikorera mu bihugu birenga 33 biherereye ku Mugabane wa Afurika, i Burayi ndetse no muri Amérique Latine.

Mu Rwanda, iyi sosiyete yahafunguye amarembo muri Nyakanga 2023, itangira ikorera kuri interineti gusa. 

Kugeza ubu, Winner Rwanda ifite amashami atanu aherereye ku Kinamba hatashywe ku mugaragaro, Nyabugogo, Kimironko, Kagugu ndetse no mu Giporoso.

Icyicaro cya Winner Rwanda, giherereye mu Mujyi wa Kigali kuri Simba Center muri 'etage' ya mbere.

Muri rusange, Winner Rwanda ifite uburyo bwinshi bwo gutega ku mikino itandukanye nk'umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball, Rugby, Tennis, Cricket, Hockey n'iyindi. Iyi mikino yose ushobora kuyitegaho mbere y'uko iba ndetse iri no kuba unyuze kuri https://winner.rw

Iyi sosiyete yihariye umukino witwa Aviator, Casino na Jackpot.


Winner Rwanda yahembye abakobwa bitwaye neza ku munsi wa Kabiri 








Winner Rwanda ihemba Niyonkuru Yassin wegukanye  amanota menshi yatangiwe ahatambika (sprint) ku munsi wa mbere 



Winner Rwanda yiyemeje gutera inkunga Siporo, yahereye mu magare





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/145739/winner-rwanda-yiyemeje-gutera-inkungu-siporo-yahereye-mu-magare-amafoto-145739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)